Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close yatangaje ko agiye gushyira hanze Alubumu ye nshya yokaranye n'umuraperi Bull Dog umwe mubakunzwe cyane hano mu Rwanda.
Tom Close yatangaje inkuru nziza ku bakunzi be abinyujije ku rubuga rwa Instagram ubwo yatangazaga ko ku munsi w'ejo azashyira hanze Alubumu nshya ari kumwe n'umuhanzi Bull Dog yifashishije mu ndirimbo yise ' A voice note' iri kuri Alubumu agomba gushyira hanze ku munsi w'ejo.
Bull Dog ni we muhanzi wa mbere wamenyekanye uri kuri Alubumu ya Tom Close iriho indirimbo zigera kuri 13 ikaba yarakozwe na Producer ukomeye cyane hano mu Rwanda Ishimwe Clement uyobora Kina Music akaba n'umugabo w'umuhanzikazi Butera Knowless.
Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-tom-close-kuri-alubumu-yabemereyw-ko-agiye-gusohora/