Inkuru nziza kuri Bahavu Jeanette uri kwiruka inyuma y'imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA.
Bahavu Jeanette watsindiye imodoka mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane, agiye kuyihabwa nyuma y'iminsi irenga 40.
Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 aribwo Bahavu Jeanette araza guhabwa imodoka yatsindiye.
Impamvu yo gutinda guhabwa imodoka ni uko hari ibyo atumvikanagaho na Ndoli Safaris izatanga iyi modoka.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko zimwe mu ngingo zatezaga ubwumvikane buke hagati y'abo bantu, zakuwemo.