Inkuru y'inshamugongo: Umuryango w'abantu 7 harimo n'umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka
Iyi mpanuka yabereye mu gace kitwa Himbi mu mujyi wa Goma, muri kiriya Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi yo muri aka gace yavuze ko abapfuye ari umugore wari utwite n'umugabo we, abana babo batatu ndetse n'umukozi wabo, icyakora kugeza n'ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi ndetse iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo kimenyekane.
Hari amakuru avuga ko uyu muryango waba watwitswe n'abagizi ba nabi dore ko inkongi yadutse mu masaha ya saa sita z'ijoro rishyira ku wa Mbere.
Ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashenguwe n'amashusho yakwirakwijwe agaragaza inzu yahindutse umuyonga, banenga abashinzwe ubutabazi batatabariye ku gihe.