Inkuru y'inshamugongo yatashye mu mitima y'abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'inshamugongo yatashye mu mitima y'abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade.

Umufana umwe yitabye Imana, abagera kuri 40 barakomereka kubera umuvundo wavutse ubwo binjiraga muri Benjamin Mkapa Stadium.

Kuri iyo sitade haberega umukino wa nyuma ubanza wahuje USM Alger na Young Africans muri CAF Confederation Cup.

Umusore umwe uri mu myaka mito itatangajwe wari waje kwifanira ikipe ye, yaburiye ubuzima mu muvundo nk'uko Minisitiri w'Ubuzima, Ummy Mwalimu, yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter.

Uyu musore yapfiriye mu mubyigano w'abafana bashakaga kujya kureba umukino wa Yanga yakira USM Alger wabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023.

Uyu mukino waje kurangira Yanga itsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na USM Alger. Bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade du 5 Juillet muri Algeria ku wa 3 Kamena 2023.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-yatashye-mu-mitima-yabakunzi-ba-ruhago-nyuma-yo-kumva-umufana-wavuye-iwabo-agiye-gufana-yarangiza-agapfa-atari-yinjira-no-muri-sitade/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)