Byatangarijwe mu Karere ka Karongi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro Ndangamurage, wizihizwa tariki 18 Gicurasi buri mwaka.
Intebe y'Inteko Amb. Robert Masozera yavuze ko umubare w'abasura ingoro Ndangamurage wongeye kwiyongera nyuma y'uko bari baragabanutse kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zisurwa n'abagera ku bihumbi 400 ku mwaka biganjemo Abanyarwanda ku kigero cya 70%. Gusa nubwo Abanyarwanda aribo benshi basura ingoro z'umurage w'u Rwanda sibo bazinjiriza menshi kuko bishyura make.
Amb. Masozera avuga ko mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage w'u Rwanda bashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga zirohereza abakeneye gusura izi ngoro bitabaye ngombwa ko batega indege cyangwa imodoka ngo bagere aho zubatse.
Ni uburyo bushya, Inteko y'Umuco ifatikanyije n'ikigo cy'ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n'umurage ryitwa Google Art.
Amb. Masozera avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyeretse Inteko y'Umuco ko ikoranabuhanga ari ngombwa, bituma itangira gushyira imbaraga ku mishinga yo gushyira Ingoro Ndangamurage mu ikoranabuhanga, ku buryo umuntu aho yaba ari hose ku Isi ashobora gusura ibimuritswe akoresheje ikoranabuhanga.
Ati "Ni gahunda turimo dukora ingeze nko kuri 80%, twaranayimuritse ejobundi ikindi twigisha n'urubyiruko narwo gukoresha ikoranabuhanga atari mu ngoro ndangamurage gusa ahubwo n'abaturage ubwabo bamenye gukoresha mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu murage'.
Umuntu ukeneye gusura ingoro ndangamurage ajya kuri Google Art agahitamo ingoro ashaka gusura, akabona agace gatoya yakenera kureba ibirenzego ikoranabuhanga rikamwereka ikiguzi agomba kwishyura yakishyura rikamuha uburenganzira bwo gusura.
Iri koranabuhanga rizafasha kandi mu kunoza ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage, ndetse no kugeza amakuru ku bashakashatsi bashya mu bijyanye n'umurage w'u Rwanda.
Inteko y'Umuco ivuga ko mu musaruro biteze kuri iri koranabuhanga harimo no kongera umubare w'abasura Ingoro Ndangamurage kuko bitazaba bisaba ikiguzi cyo gutega indege cyangwa imodoka ngo umuntu agere aho zubatse.
Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda zifite igihugu akamaro kanini karimo kwigisha Abanyarwanda uko abababanjirije babaganga n'indangagaciro zabaranze hakiyongeraho no kuba zinjiriza igihugu amafaranga agera kuri miliyoni 400Frw buri mwaka, amafaranga biteganywa ko azakomeza kwiyongera bigendanye n'ubwiyongere bw'abasura izi ngoro.
Ikiguzi cyo gusura Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda ku Munyarwanda ni 700Frw ku mwana na 1500Frw ku muntu mukuru. Umunyamahanga utaba mu Rwanda ni 6000Frw naho ku munyamahanga uba mu Rwanda ni 5000Frw. Ku munsi mpuzamahanga w'Ingoro Ndangamurage gusura biba ari ubuntu.