Inyama z'ingurube ziziyongera ku mafunguro y'Abanyeshuri bo muy'abanza - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama y'aborozi b'ingurube mu Rwanda yabaye kuwa gatanu, byatangajwe ko amashuri agiye kuba irindi soko rigari ry'inyama z'ingurube.

Iruhande rw'iyo nama, Olivier Kamana umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi yabwiye abanyamakuru ko ingurube ari kimwe mu byakwifashihswa mu kurwanya igwingira ry'abana bato.

Yagize ati: 'Inyama y'ingurube ikungahaye ku ntungamubiri ku buryo butangaje… turateganya ko [iryo funguro] ryatangira gukoreshwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kugaburira abana ku mashuri…Turakangurira ibigo by'amashuri kujya muri gahunda yo korora iryo tungo.'

Ubworozi bw'ingurube mu Rwanda busa n'ubudashobora guhaza iri soko rishya, mu byaro - ahakorerwa cyane ubworozi - ibarura rusange riheruka ryerekana ko ingo 19% arizo zoroye ingurube, ugereranyije na 36% zoroye inka, na 24% zoroye ihene.

Muri iriya nama, Shirimpumu Jean Claude ukuriye ishyirahamwe ry'aborozi b'ingurube mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko isoko rinini bafite ry'inyama z'ingurube ari irya DR Congo.

Gusa bitewe n'imyemerere hari ibigo by'amashuri bishobora kutazakurikiza iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri 'indyoheshabirayi' (ingurube).

Jean de Dieu Niyonsenga umunyamabanga w'urugaga rw'abayobozi b'ibigo by'amashuri mu Rwanda avuga ko amashuri yose atazasabwa korora ingurube cyangwa kuyigaburira abanyeshuri.

Ku bigo bizazigaburira abanyeshuri, abari muri iyi nama bavuze ko hazabaho guhugura uko inyama z'ingurube zitegurirwa abantu benshi zikaribwa zitunganye neza.

Mu 2019 leta yatangije gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri abanza, hagamijwe kurwanya umubare w'abata ishuri, kurwanya imirire mibi, no gufasha mu myigire yabo.

Mu ifurunguro bahabwa, Olivier Kamana avuga ko ubu hatangijwe gahunda yo kubaha inyama imwe mu gihe runaka bitewe n'ubushobozi, ubu leta ikaba yifuza ko bajya babona n'inyama y'ingurube.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/inyama-z-ingurube-ziziyongera-ku-mafunguro-y-abanyeshuri-bo-muy-abanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)