Babigaragaje ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo y'Inama y'Abaperezida yasuzumye umushinga w'ivurura ry'Itegeko Nshinga mbere yo gutora ingingo ziwugize.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko mu ngingo zigize Itegeko Nshinga risabirwa kwemezwa nk'irivuguruye, hashobora kuzazamo urujijo rushingiye ku gusobanura neza Abanyarwanda b'igitsina gore cyangwa ab'igitsina gabo.
Yavuze ko muri iki gihe hirya no hino ku Isi hari impaka zishingiye ku kuba hari abagabo basigaye bagaragaza ko biyumva nk'abagore ndetse n'abagore biyumva nk'igitsina gabo.
Ati 'Yaba umugabo ati niyumva nk'umugore atagendeye uko yavutse cyangwa umugore akiyumva nk'umugabo. Ubu rero mu Itegeko Nshinga 'ingingo' yavugaga ko ari uw'igitsina gabo cyangwa gore ntayo ikirimo.'
Yakomeje agira ati 'Ibyo rero byaba byaratekerejweho ko bizagenda bite cyane cyane ko u Rwanda ruri ku Isi, ibiberaho tuba tubibona, urwo rujijo rwaba rwaratekerejweho ko ruzavanwaho rute?'
Ni ibintu ariko atumva kimwe na Depite Rwaka Pierre Claver wavuze ko mu Itegeko Nshinga hakwiye kugumamo ibijyanye n'igitsina gore cyangwa gabo.
Yagize ati 'Mu by'ukuri njye nari nshyigikiye ko hagumamo igitsina gore cyangwa igitsina gabo [â¦] ni byo nari nshyigikiye.'
Yakomeje agira ati 'Kubera ko ni byo nari ndi kuganira n'abandi bagenzi banjye mbabwira ko 'agakobwa' kanjye ka bucura atari akagore, ni igitsina gore ariko si umugore rwose.'
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Mukabagwiza Edda, yavuze ko baba ari abo biyumva ukundi gutandukanye n'uko bavutse, bitababuza kwiyumva mu bagabo cyangwa abagore.
Ati 'Ingingo ya 10 y'amahame remezo, amagambo yakoreshejwe ni abagore n'abagabo. Twashatse rero guhuza kuko no mu Isi, ni abagore n'abagabo nibyo byiciro abantu bibonamo.'
'Tugasanga iyi ngingo rero igera ku byiciro by'abantu bari kuvugwa muri iyi ngingo, kwita cyane ku burenganzira bwa bose. Baba ari abakobwa bibona mu bagore baba ari abahungu nabo bibona muri ba bagabo, ni ko dukwiye kubyumva kuko no mu masezerano mpuzamahanga tugenda dushyiraho umukono niko bigaragara.'
Ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ni umushinga watangijwe na Perezida wa Repubulika hagamijwe guhuza amatora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu.