Israel Mbonyi yizihirije isabukuru mu ifatwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari bitegenyijwe ko iki gitaramo gitangiye saa kumi n'imwe z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare Conference Arena.

Uyu munyamuziki w'igikunduro cyihariye yageze ku ruhimbi rw'iyi nyubako y'Umuryango FPR Inkotanyi, ahagana saa moya, abanza kwisegura ku bakunzi be avuga ko yatindijwe n'umuvundo w'imodoka mu muhanda.

Ageze ku rubyiniro yabwiye abakunzi be ko ashingiye ku buryo indirimbo ziteye baza kumuha izina ry'iyi album. Ati 'Iyi album muraza kumpa izina ryayo mwenyine. Ndanezerewe cyane Imana, ibahe umugisha.'

Yahereye ku ndirimbo aririmba ngo 'Ibyananiye abatware n'intuti zose zo mu Isi, iyo n'iyo ibikora.'

Ku rubyiniro, Israel Mbonyi yafashijwe n'abaririmbyi batandatu barimo abakobwa/abagore batatu ndetse n'abasore/abagabo batatu. Ni mu gihe yari afite abacuranzi batandatu, barimo umucuranzi wa gitari, uwa Piano, uw'ingoma n'abandi.

Yari afite kandi ikipe y'abantu barenga batanu bafataga amashusho y'izi ndirimbo. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu 1000 bahawe Invitation, barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n'abandi.

Mu ndirimbo ya kabiri, uyu munyamuziki yaririmbye irimo kumvikanisha gushima Imana, hari aho agira ati 'Ni iby'agaciro kumugira, ndi ubuhamya bugenda, ndashima.'

Buri ndirimbo ye yateye byari bimeze nk'aho abantu bayizi! Ibi babifashijwemo n'inyakira-mashusho nini ebyiri zari muri iyi nyubako zatambukaga amagambo agize buri ndirimbo.

Indirimbo ya gatatu ye, yubakiye ku gusaba Imana kugufasha kurwana intambara y'ubuzima kandi ukoresheje uburyo bwose. Hari aho aririmba ati 'Nk'umusirikare ugiye ku rugamba unyigishe kurwanisha uburyo bwose. Dore ngushimikashijeho umutima wanjye…. Abaringiye uwiteka Imana bameze nk'umusozi w'Isiyoni, ntakizabasha kubanyeganyeza.'

Nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu, Israel Mbonyi yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo abantu baje kumushyigikira muri iki gitaramo.

Ati 'Ndanezerewe ko mwabonetse Imana ibahe umugisha, Hano harimo inshuti zanjye nyinshi. Harimo ababyeyi, abavandimwe n'abandi mwakomeje kunshyigikira. Hano harimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, n'abandi mwese Imana ibahe umugisha.'

Byageze aho yikura ikote: We n'ababyinnyi be bajya guhindura imyambaro

Ageze ku ndirimbo ye yise 'Jambo', Israel Mbonyi yikuye ikote yari yambaye maze aranzika, abanza kuvuga ko kuba ibihangano bye bikundwa 'nta bundi buhanga nshyiramo' ahubwo iyo agiye kwandika indirimbo yisunga ijambo ry'Imana.

Israel Mbonyi yavuze ko Imana imuhamagara kuyikorera yamuhaye 'igitabo cyo gukoresha' kiyivugaho.

Ati 'Imana yarambwiye ngo aha niho uzakura ubutunzi, niyo mpamvu buri gihe iyo ngiye kwandika indirimbo mfata ijambo ry'Imana, ndasoma nkegerana n'Imana maze ikabasha kumbwira, yahise yanzika mu ndirimbo ye 'Jambo'.

Iyi ndirimbo yumvikana ibwira buri wese utegereje amasezerano y'Imana ko agiye gusohora; hari aho aririmba agira ati '

Avuye guhindura imyenda we n'abaririmbyi bamufashaga ku rubyiniro, Israel Mbonyi yongeye gushyira abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ye yamamaye cyane yise 'Baho'- Iri mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye kuri album ze ziheruka.

Uyu musore aherutse kwandika amateka ubwo yamurikaga album ze ebyiri mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, akaba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza iyi nyubako y'imyidagaduro.

Mu ndirimbo ye ya Gatanu, Israel Mbonyi aririmba asaba kubana kumuherekeza. Ati 'Niba nkugiriyeho umugisha unyibuke. Ijisho ryawe ni rimbeho ibihe n'ibihe. Ineza yawe imperekeze kundunduro. Iri n'isengesho nkumeneye umutima. Icyo nsaba tugumane niba nkugiriyeho umugisha.'

Hariho indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili! Ni indirimbo igaruka ku mukristu uvuga ko afitanye ibanga na Yesu rituma ahora yishimye. Ni album avuga ko yahisemo

Asoza iki gitaramo, Israel Mbonyi yavuze ko iyi album ye izasohoka mu kwezi kwa Gatandatu. Iriho indirimbo nka 'Nkumusirikare' yitiriye iyi album, hariho kandi indirimbo nka 'Niyibikora', 'Ijambo' n'izindi nyinshi.

Israel Mbonyi yatunguwe yifurizwa isabukuru y'amavuko: Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo uyu munyamuziki azaba yizihiza isabukuru y'amavuko ye.

Ubwo yari asoje kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize album ye, abakunzi b'ibihangano bye bamutunguye bazana ku rubyiniro umutsima 'Cake' bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ni ibintu byashimishije Israel Mbonyi, kandi aratungurwa.


Israel Mbonyi yatanze ibyishimo ubwo yafataga amashusho ya album ye nshya ya Gatanu yise 'Nk'umusirikare'





Israel Mbonyi yavuze ko iyi album ye izasohoka muri Kamena 2023, akazayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki


















Umunyamuziki Yvan Ngenzi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yanyuzagamo akaririmba


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi ari mu bitabiriye iki gitaramo- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zirimo 'Saa cyenda' n'izindi


















Israel Mbonyi yaririmbaga anezerewe, kandi ashima buri wese wamushyigikiye

Israel Mbonyi yatangaje ko nta buhanga ashyira mu kwandika indirimbo ze, ahubwo avoma mu ijambo ry'Imana



Abaririmbyi batandatu nibo bafashije Israel Mbonyi mu gukora kuri iyi album ye nshya ya Gatanu



Israel Mbonyi yasabaga abantu kwifashisha indirimbo ze bagatura isengesho Imana



Ibyishimo byari byose kuri Israel Mbonyi afata amashusho y'indirimbo zigize album ye

Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo werekanaga 'Invitation' wahawe


Abantu batangiye guhera ahabereye iki gitaramo ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba




Iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ye ya Gatanu

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye& Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129570/israel-mbonyi-yizihirije-isabukuru-mu-ifatwa-ryamashusho-ya-album-ahishura-imvano-yo-gukun-129570.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)