Itariki y'agahinda ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda! Byinshi kuri Mafisango witabye Imana amaze gutumirwa n'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 11 irashize uwari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, wigaruriye imitima ya benshi, Patrick Mafisango yitabye Imana azize impanuka y'imodoka yakoreye muri Tanzania aho yakinaga.

Tariki ya 17 Gicurasi 2012 nibwo uyu mukinnyi wari umaze igihe gito asinyiye Simba SC yakoze impanuka yatwaye ubuzima bwe.

Amazina ye ni Patrick Mutesa Mafisango, yavukiye i Kinshasa kuwa 9 Werurwe 1980, akaba yari afite umugore n'abana babiri (2). Yari umukinnyi wo hagati ndetse iyo byabaga ngombwa yanifashishwaga mu bwugarizi mu makipe atandukanye aho yanyuze muri Congo Kinshasa, mu Rwanda, ndetse no muri Tanzania.

Uyu mugabo wakundwaga cyane n'abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y'igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k'akabyiniriro ka 'Patriote', yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital.

Mafisango yitabye Imana nyuma y'iminsi mike ahamagawe mu ikipe y'igihugu, ni nyuma y'uko yari amaze umwaka adahamagarwa dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Mavubi yagombaga gukina imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2013 n'icy'isi 2014.

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w'2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2). Mafisango yagarutse muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze mu 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC na yo yo muri Tanzania aza gupfa atari yarangiza amasezerano y'imyaka 2 yari afitanye na yo.

Mafisango yari umunyarwanda ukomoka muri Congo Kinshasa, yakiniye Amavubi imikino igera kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo n'amajonjora y'igikombe cy'isi yakinnyemo imikino 10.

Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n'Intamba mu rugamba, ikipe y'igihugu y'u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

Nyuma y'urupfu rwe, bamwe mu bafana ba Simba SC bafashe ibendera ry'ikipe yabo barimanika aho nyakwigendera yakoreye impanuka mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana uburyo yababaniye.

Abo bafana ni abasore babiri bitwa Ally Mohamed na Joseph Michael, bakaba baratangarije ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya Championi ko babuze ubushobozi bwo kumanika umunara muremure bagahitamo kuhashyira ibendera nk'urwibutso rwa Mafisango. Iri bendera ryashyizwe ahitwa Chang'ombe mu mujyi wa Dar-es salam habereye impanuka y'imodoka yahitanye Mafisango Patrick.

Yakoze impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bwe
Yakiniye amakipe atandukanye, yitabye Imana ku myaka 32
Mutesa Patrick Mafisango yakiniye ikipe y'igihugu, amaze imyaka 11 yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/itariki-y-agahinda-ku-bakunzi-ba-ruhago-mu-rwanda-byinshi-kuri-mafisango-witabye-imana-amaze-gutumirwa-n-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)