Iteganyagihe ryagaragajwe ryasubijemo abaturarwanda ikizere nyuma y'imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikaba yarahitanye n'ubuzima bwa benshi
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu minsi 10 yo hagati muri uku kwezi (kuva tariki 11-20 Gicurasi 2023), imvura izagabanuka ugereranyije n'ubushize kandi ikazagwa iminsi mike.
Meteo-Rwanda ivuga ko iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'ibiri (2) n'ine (4) ahenshi mu Gihugu muri iki gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi 2023.
Meteo ivuga ko muri iyi minsi mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 80, ikaba ngo ari nke ugereranyije n'iyaguye mu gice cya mbere gishize mu Gihugu hose.
Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu. Icyo kigero cy'imvura isanzwe igwa muri iki gice cya kabiri cya Gicurasi, kiri hagati ya milimetero 10 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura ngo ni tariki ya 11, 13, no kuva tariki 18 ugana mu mpera z'iki gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi.
Iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y'ibiri n'itatu mu Ntara y'Iburasirazuba, Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali, naho iminsi iri hagati y'itatu n'ine iteganyijwe mu Ntara y'Uburengerazuba n'iy'Amajyaruguru.