Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo n'iy'umurage w'ibidukikije iherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ari naho hizihirijwe ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage, bihuzwa no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye eshatu z'u Rwanda, bigahitana abantu 135 barimo 17 mu Karere ka Karongi.
Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, abaturage bafatanyije n'ubuyobozi mu muganda wo gusibura umuhanda werekeza ku biro by'Intara y'Iburengerazuba wari wasibye kubera inkangu n'imyuzure, banaganirizwa ku kamaro k'ingoro ndangamurage, banashishikarizwa kuzisura kuko zibumbatiye umurage basigiwe n'abababanjirije.
Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije y'ibidukikije, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy'Ikiyaga cya Kivu, mu gice n'ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera ijisho ubwiza bw'iki kiyaga.
Abasura iyi ngoro batemberezwa ibiyigize bahereye mu cyumba kirimo ibikoresho n'amashusho abafasha gusobanukirwa imiterere y'Isi. Iki cyumba ni cyo kirimo ibuye ryavuye mu kirere rikagwa i Ruhobobo, ku musozi wa Ruhanga, mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, tariki 13 Ukwakira 1976, saa Kumi n'igice z'umugoroba. Iki cyumba kandi kirimo ibendera ry'u Rwanda ryajyanywe ku kwezi, akabuye gato kakuwe ku kwezi, ndetse kinarimo amakarita y'Isi n'imibumbe byifashishwa mu gusobanurira abayisura.
Mu cyumba gikurikiyeho harimo amoko atandukanye y'ibikoresho bitanga ingufu kuva ku bikoresho bikoresha izuba n'umuyaga kugera ku mashyiga ya Kinyarwanda n'agatadowa.
Iyo uvuye aho ugera ku cyumba kirimo ikibumbano kigaragaza imigezi n'imisozi by'u Rwanda, kinagaragaza imiterere y'ibirunga.
Igikurikiyeho kirimo igice kigaragaramo amoko yose y'amabuye kuva ku isarabwayi kugera kuri zahabu na 'diamant'. Iki cyumba kandi kirimo amashusho agaragaza uburyo bwa gakondo bukoreshwa mu gucukura amabuye y'agaciro.
Mu kindi gice cy'iki cyumba ni ho harimo amoko atandukanye y'inyamaswa, arimo amoko atandukanye y'inyoni n'amazina yazo mu ndimi zitandukanye, amoko y'inzoka, n'izindi nyamaswa zirimo ingwe, inzibyi, isiha, inkende, n'ingona yiciwe mu Bugesera mu 2007 mu nda yayo bagasangamo inkweto z'umukara z'umuntu yari yarariye.
Uretse igice kirimo inyamaswa, abasura iyi ngoro bashimishwa cyane n'imbuga iteyemo amoko atandukanye y'ibimera, by'umwihariko ikimera cyitwa umukunde bivugwa ko gikoreshwa mu kwiyongerera igikundiro. Kuri buri kimera hariho akapa kagaragaza izina ryacyo mu ndimi zitandukanye n'amoko y'indwara icyo kimera kivura.
Umubare w'abasura ingoro ndangamurage uracyari muto nubwo abazisura basabwa umusanzu muto. Gusura ingoro ndangamurage ni amafaranga 500 ku mwana n'amafaranga 1000 ku muntu mukuru. Abenshi mu basura ingoro ndangamurage y'ibidukikije ni abanyeshuri baba bari mu ngendoshuri.
Kimwe n'izindi ngeri z'ubukerarugendo, ubukerarugendo bushingiye kugusura ingoro ndangamurage buri koroherwa nyuma y'ingaruka zatewe na covid-19.
Akamaro n'imvano y'ingoro ndangamurage
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko ingoro ndangamurage z'u Rwanda zigira uruhare runini mu mibereho myiza n'iterambere kuko zifasha abaturage kumenya indangagiciro z'ababanjirije ndetse zikaninjiriza igihugu amafaranga.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w'Ingoro ndangamurage washyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n'Umuco (UNESCO) kugira ngo buri gihugu gitekereze uburyo umurage ukiranga ubumbatiwe.
Ati 'Ku rwego rw'u Rwanda, uwo murage ugizwe n'umuco w'u Rwanda urangwa n'indangagaciro nyinshi, zituma igihugu gishobora kubaho, zituma sosiyete nyarwanda iramba, ndetse ni na byo bituma igihugu kigira icyerekezo'.
Minisiti Dr Bizimana yavuze ko mu ndangagaciro z'Abanyarwanda kuva kera harimo ubumwe, ubufatanye no gutabarana biri no mu byatumye uyu munsi mpuzamahanga wizihirizwa mu karere ka Karongi mu rwego rwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye intara eshatu z'u Rwanda tariki 2-3 Gicurasi 2023.