"Iyo Abayobozi ba Kiyovu  batanyihenuraho imba narabahaye igikombe" Uwihishe inyuma y'irata rya Kiyovu yamenyekanye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Iyo Abayobozi ba Kiyovu  batanyihenuraho imba narabahaye igikombe' Uwihishe inyuma y'irata rya Kiyovu yamenyekanye.

Burya ngo umuntu akugerera mu kebo wamugereye mo! Kiyovu Siporo nayo yagerewe mu kebo kadasanzwe bitewe n'ubwihenuzi bw'umuyobozi wayo.

Amakuru aravuga ko ubwo ikipe ya kiyovu ymiheruka gukina na Musanze FC, Juvenile uyobora kiyovu yihenuye ku muherwe Trump.

Musanze yari imwe mu makipe ashobora kubangamira ikipe ya Kiyovu Sport bikaba byayibuza gutwara igikombe, ariko kiyovu yigobitoye Musanze irayitsinda.

Nyuma y'umukino Juvenile uyobora kiyovu yihenuye kuri Trump ati 'urwagwa na Essence ntibijya byivanga', kuva ubwo Trump byaramubabaje cyane.

Nyamara Trump we avuga ko iyo bamusaba igikombe yari gukora uko ashoboye kose akakibaha.

Ibyo rero byaramurakaje cyane ndetse ahigira ko agomba gukora uko ashoboye kose kiyovu ikarata igikombe.

Ndetse ubu amakuru ahari aravuga ko buri mukinnyi wese wa Sunrise yahawe prime y'ibihumbi 350 frw kandi akaba ari Trump wayatanze.

 

 



Source : https://yegob.rw/iyo-abayobozi-ba-kiyovu-batanyihenuraho-imba-narabahaye-igikombe-uwihishe-inyuma-yirata-rya-kiyovu-yamenyekanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)