Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya.
Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yongeye kunenga imisifurire ndetse n'uyobora Komisiyo y'abasifuzi mu Rwanda, Rurangirwa Aaron.
Ibi yabivuze nyuma y'uko atarishimiye imisifurire ku mukino ikipe ye, Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali ku munsi wa 28 wa shampiyona.
Ubwo yari ari mu kiganiro Rirarashe yanenze bikomeye imisifurire.
Yagize ati 'Ni uko Abanyarwanda tutagira umuco mwiza, wenda akaba yakwegura bitewe n'impamvu runaka. Nakifuje ko mu matora azabaho yaba umuntu wa mbere. Nibaza niba we [Rurangirwa] iyo arebye ibintu biba bitamutera isoni. Ameze nka wa Mugabekazi w'umutsindirano, niba ananiwe agende.
Akomeza agira ati 'Turabivuga abantu bati 'Gasogi', ariko imikino ibera ku karubanda. Iyaba itarambuwe imikino ingana kuriya ni yo iba iyoboye Shampiyona. Ku giti cyanjye nta kibazo ngirana na Rurangirwa, ariko ibikorwa bye bifutamye. Turi inshuti ariko iyo unaniwe uba unaniwe. Umwaka utaha nibikomeza gutya ntibizakunda.'
KNC akunze kuvugwaho kugurisha imikino imwe n'imwe mu gihe Rurangirwa Aaron aherutse kwegura ku mirimo ye gusa yagaruwe mu kazi nyuma yo kubisabwa n'abamukuriye.