'Iyo imitungo ayinyandikaho' Umunyamakuru Tidjara Kabendera yavuze ko Platin P yari kuba yaramwanditseho imitungo kugira ngo umugore atazayitwarira idiho.
Ibi Tidjara yabivuze mu kiganiro yagiranye na MIE ikorera ku muyoboro wa YouTube.
Ubwo yari ari mu kiganiro, yageze kuri Platin P avuga ko acyumva ibyamuvuzweho ndetse no ku mutungo ye maze ahita avuga ko yakabaye yarayimwanditseho.
Ati: 'Nyuma y'iminsi mike hahise haza inkuru ya Platin, nabo bahita bandika ngo ya mitungo iragiye, ku mutima nti ko kera yanyitaga Mana buriya iyo ayinyandikaho.'