Ni mu gihe Mulisa yari umutoza wungirije w'Amavubi mu mikino yo gicuti Amavubi yakinnye igihe ari mu mwiherero muri Maroc mu muri Nzeri 2022 akanganya na Guinée équatoriale 0-0 tariki 23 Nzeri ndetse nyuma aza gutsindwa na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1 tariki 27 Nzeri 2022.
Tariki ya 18 Werurwe 2023, Mulisa utaragiraga amasezerano yagiye mu gihugu cya Tanzania mu masomo mu gihe Ikipe y'Igihugu yakinaga Imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika na Benin tariki 22 na tariki 29 Werurwe 2023.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE aremeza ko kuwa gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, Mulisa yagiye kuri FERWAFA ahabwa amasezerano ndetse arayagumana ahabwa umwanya wo kuyasuzuma mbere y'uko yazayasinya mu cyumweru gitaha.
Andi makuru kandi akaba yemeza ko amasezerano azahera muri Gicurasi 2023 akazageza ku mukino wa nyuma w'itsinda L wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika u Rwanda ruzakirwamo na Senegal tariki 4 Nzeri 2023.
Aya masezerano ya Mulisa aje nyuma y'uko u Rwanda rutewe mpaga na Bénin nyuma y'uko rukinishije Mukire Kevin mu mukino wo kwishyura rwanganyijemo na Benin 0-0 tariki 29 Werurwe 2023 nyamara yariyabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.
Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi mpaga yatewe Amavubi bagiye bashyira mu majwi ubuke bw'abagize Staff Technique y'Amavubi bavuga ko igizwe n'abatoza bake ku buryo bigorana kugira inshingano zihariye.
Abatoza bungirije mu Amavubi nibo bafite inshingano zo kwandika abakinnyi babonye amakarita bagafatanya na Team Manager Rutahisire Jackson wamaze guhagarikwa kuri izi nshingano kubera iri kosa ryakozwe rikakuraho Igihugu inota kuri atatu ryari rifite ubu rikaba risigaranye abiri.
Aya masezerano aje nyuma y'uko byagiye bivugwa kenshi ko Umutoza mukuru Carlos Alós Ferrer yagiye ayasabira Mulisa ntayahabwe akaba ari na kimwe mu byaganiriweho igihe umwanzuro wo guterwa mpaga na CAF wagiye hanze.
Mulisa Jimmy yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye nka HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n'ayandi.
Jimmy Mulisa kandii yakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi hagati y'umwaka wa 2003 na 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Amavubi nk'Umutoza wungirije, APR FC, Sunrise FC na AS Kigali.