Kamonyi: Imodoka ipakiye yagonze inzu yinjiramo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n'ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023.

Abatangabuhamya babonye iby'iyi mpanuka babwiye IGIHE, ko yatewe n'uko iyi modoka yari ipakiye ibisheke yavaga mu Karere ka Nyamasheke yabuze feri ubwo yageraga ku Ruyenzi.

Umushoferi w'iyi modoka witwa Ngirinshuti François, na we yemereye IGIHE, ko iyi mpanuka yatewe n'uko ikinyabiziga yari atwaye cyabuze feri.

Yagize ati 'Nari mvuye i Nyamasheke ngeze aha imodoka ibura feri noneho mbona ko ninkomeza manuka ngana kuri Nyabarongo nakora impanuka ikomeye nibwo nayikatishije aha ngonga iyi nzu ku bw'amahirwe nsanga nta n'umuntu wari uyirimo.'

Bamwe mu babonye iby'iyi mpanuka bavuze ko umushoferi wari utwaye iyi fuso iyo atagira amakenga ngo ayikatishe agonge iyo nzu isanzwe icururizwamo matela yari guhitana abantu benshi.

Habiyambere Fabien yagize ati 'Ahubwo uyu mushoferi ni umuhanga kuko iyo aba ari umuswa yari gukomeza akagonga abaturage bari imbere ye n'izindi modoka cyangwa se akaza kwisanga yaguye muri Nyabarongo kuko yari ageze ahantu hamanuka cyane.'

Yakomeje avuga ko amahirwe yagize ari uko muri iyo nyubako nta muntu n'umwe wari urimo.

Iyi modoka yari ipakiye ibisheke ubwo yagongaga iyi nzu
Yagonze inzu yinjiramo imbere ku bw'amahirwe ntiyagira uwo isangamo
Inzu yagonzwe yangiritse mu buryo bukomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imodoka-ipakiye-yagonze-inzu-yinjiramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)