Kamonyi: Imodoka ya Fuso yari ipakiye ibisheke yakoze impanuka maze yose yinjira munzu - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari igeze mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yabuze feri maze igonga inzu isanzwe icururizwamo matera gusa k'ubw'amahirwa ntiyagira umuntu n'umwe ihitana kubera ko iyo nzu nta muntu wari urimo.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko umushoferi wari utwaye iyi modoka iyo atagira amakenga ngo ayiyobore ku nzu isanzwe icururizwamo matera yari guhitana abantu benshi.

Bakomeje bavuga ko iyi mpanuka yatewe n'uko iyi modoka yari ipakiye ibisheke yavaga mu Karere ka Nyamasheke yabuze feri ubwo yari igeze aha Kamonyi.



Source : https://yegob.rw/kamonyi-imodoka-ya-fuso-yari-ipakiye-ibisheke-yakoze-impunuka-yinjira-munzu-yose-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)