Abagize urugaga rw'Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bagabiye imiryango 6 itishoboye, ihabwa inka mu rwego rwo kuyifasha kurushaho kwiyubaka no guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza.
Abikorera, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari bamwe muri bagenzi babo bakoresheje imbaraga n'ubutunzi bwabo mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi bikoreraga. Bahamya ko kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite uyu munsi nyuma y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, Abikorera bafite inshingano yo gufasha no kuba hafi imiryango y'abikorera batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabafasha kubaho neza no kuryoherwa n'ubuzima.
Abagabiwe inka nyuma y'igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwo mu Kibuza ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, bashima abikorera ba Kamonyi kuba babatekerejeho bakabagabira. Bavuga ko Inka igiye guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza, haba kuri bamwe batari barigeze Inka, haba no kubazigeze ariko igicaniro kikaba cyari cyarazimye.
Barakagwira Agnes(Anyesi), atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge. Ati' Ndishimye cyane kuko iyo umuntu afite itungo aba yateye imbere. Ndashimira Leta y'Ubumwe ituba hafi igahora itwibuka. Inka nayise 'Mugisha'. Mfite imfura yanjye yitwa Mugisha, Inka yanjye na yo nyise'Mugisha'. Ni ubwambere ngiye gutunga inka'.
Akomeza agira ati' Inka izanteza imbere cyane kuko iyo ufite itungo, iyo ubashije guhinga ushyiramo agafumbire, ejo yabyara ikaguha Amata n'Abana bakanywa ikaguteza imbere'. Akomeza ashimira Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi uburyo babaye hafi Abarokotse Jenoside by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Niragire Mariko, atuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge. Yagize ati' Ndabanza gushimira Leta y'Ubumwe yatekereje kugira ngo ihe Abanyarwanda Amata, n'aba bavandimwe b'abacuruzi bagize igitekerezo cyo kudufata mu mugongo kugira ngo twe kurwaza na Bwaki'. Akomeza avuga ko iyi Nka, izamufasha kubona amata abana bakanywa, ko kandi abo baturanye nta warwaza Bwaki cyangwa se ngo akenere ifumbire ayibure kandi ihari.
Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka kigamije kwegera no gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye kubaho neza bakagira icyizere cy'ubuzima. Ahamya kandi ko nka PSF, ikibaraje ishinga ari ugutuma imibereho y'uwarokotse Jenoside irushaho kuba myiza. Ko kandi imbaraga n'ubutunzi byakoreshejwe na bagenzi babo mu kwica Abatutsi, bo bakazikoresha bubaka ubuzima bw'Abarokotse, bakabafasha kubaho neza no kongera kugira icyizere cy'Ubuzima.
Agira kandi ati' Iyo urebye Abikorera bashoye imari yabo mu bwicanyi, batera inkunga Jenoside, bashyira imbaraga cyane mu gutsemba Abatutsi. Twagize amahirwe tugira Igihugu cyiza gifite ubuyobozi bwiza, uyu munsi tukaba turimo dukora dutekanye, ni byiza yuko Abikorera dukwiye gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu kurusha kugisenya'.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage wifatanije n'aba bikorera mu gikorwa cyo kwibuka no kuremera Abarokotse batishoboye, yashimiye abikorera ba Kamonyi uruhare bagira mu iterambere ry'Akarere, abashimira ibikorwa bitandukanye bakora birimo nk'ibi byo kuba hafi abarokotse Jenoside bakabafasha kongera kuryoherwa n'ubuzima.
Avuga ko ibikorwa nk'ibi ari ikimenyetso cy'Urukundo no gushaka kubaka umurimo unoze kandi abawukora bose bakaba bashishikajwe no kubaka Ubumwe bwabo aribwo bw'Ubunyarwanda. Ashimangira ko kwibuka Abatutsi by'Umwihariko abikoreraga, bikwiye kujyana no kwiyemeza gusubukura ibikorwa byiza, icyerekezo cyiza abishwe bari bafitiye imiryango yabo ndetse n'Igihugu, abariho none bagaharanira kubikomeza.
Yagize kandi ati' Uruhare rwacu nk'Abateraniye hano cyane cyane abikorera, umusanzu tugomba gutanga mu kubaka u Rwanda ni ugushyigikira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda kandi tugaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi muri iki gihugu cyacu, nk'Abikorera tukirinda ko hagira umwe muri mwe ushobora kugira uruhare mu macakubiri cyangwa ikindi kintu cyose gishobora guhungabanya Ubumwe bw'Abanyarwanda'. Akomeza ashimira Abikorera-PSF ibikorwa bakora mu guhangana n'ingaruka za Jenoside, aho baba hafi Abarokotse ndetse bakagaragara mu bikorwa byose Leta iba yashyizeho, bagafasha kuba hafi imiryango y'Abarokotse Jenoside.
Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi, muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye ku rwibutso rwo mu Kibuza, bagaruka ku mateka yaranze iki gihugu cy'u Rwanda, bahabwa ubuhamya n'umwe mu barokotse wabasangije inzira y'umusaraba Abatutsi banyujijwemo by'umwihariko ubwe n'abandi. Bagize igihe cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kibuza rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 47 bishwe muri Jenoside. Nyuma, bagiye kuremera imiryango y'Abarokotse bagabiye inka 6.
Amwe mu mafoto mu gikorwa cyo kwibuka;
Â
Â
Munyaneza Theogene
Â