Karim Benzema mu nzira zimugonganisha na Cris... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe yo muri shampiyona ya Saudi Arabia akomeje urugendo rukomeye rwo kugura abakinnyi bakomeye kugira ngo igihugu cyabo kigumye kumenyekana ndetse yewe n'umupira w'amaguru wabo ukomere na shampiyona muri rusange.

Nyuma yuko Al Nassr iguze Cristiano Ronaldo, Al Hilal ikaba iri mu biganiro na Lionel Messi, hari n'indi kipe yo muri Saudi Arabia itatangajwe izina yamaze kuganiriza Karim Benzema ndetse yanamuhaye amafaranga menshi cyane mu gihe yaba yemeye kuyerekezamo.

Nk'uko umunyamakuru Fabrizio Romano yaraye abitangaje, Karim Benzema nawe ku giti ke yamaze kubibwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia iri kumushaka cyane ndetse ikaba iri no kumuha amafaranga menshi cyane. 

Iyo kipe yo muri Saudi Arabia yajya imuhemba Miliyoni 100 z'amayero buri mwaka. 

Amasezerano ya Karim Benzema muri Real Madrid yararangiye, gusa yari yaramaze kwemeranya n'iyi kipe ko azasinya undi mwaka umwe gusa byari mu magambo ntabwo yari yagateretse umukono ku masezerano.

Kugeza ubu Real Madrid itegereje umwanzuro we wa nyuma ikamenya niba imwongerera amasezerano ikagumana nawe cyangwa niba azagenda. 

Karim Benzema yageze muri Real Madrid muri 2009, yakinnye imikino 647, atsinda ibitego 353 ndetse anatanga imipira 165 yavuyemo ibitego. 

Yatwaye Balloon d'Or ku giti cye, atwara Champions League 5, atwara ibikombe by'Isi by'amakipe asanzwe (club) 5, ibikombe bya shampiyona 4, ibikombe bya Copa del Rey 3 ndetse n'ibindi.


Karim Benzema yamaze kubwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia imushaka 


Real Madrid yari yamaze kwemeranya na Karim Benzema ko azayisinyira amasezerano y'undi mwaka umwe ariko bishobora kurangira atayasinye


Benzema ashobora kongera kugongana na Lionel Messi ndetse na Cristiano Ronaldo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129975/karim-benzema-mu-nzira-zimugonganisha-na-cristiano-ronaldo-na-lionel-messi-129975.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)