Karongi: Ikorosi rya Kibanda ryahindutse iry'urupfu ku batwara ibinyabiziga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri korosi riri ku musozi wa Kibanda uri hejuru y'Ikiyaga cya Kivu. Umuntu uhagaze muri iri korosi aba areba iki kiyaga munsi ye muri metero nke.

Mu mpanuka zikomeye zabereye muri iri korosi harimo iya Coaster ya sosiyete yitwa Ugusenga Express yahitanye abantu icyenda abandi 17 bagakomereka mu 2019.

Hari n'indi ya minibisi itwara abagenzi yahabereye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, igahitana abantu batandatu abandi 18 bagakomereka.

Muri aka gace kandi niho habereye impanuka ikomeye mu 2015, aho Daihatsu yari itwaye abagororwa 12 n'abacungagereza 4, yagonganye na Coaster ya Capital express, igahita ifatwa n'inkongi y'umuriro abantu 7 bari muri Daihatsu bagahita bitaba Imana.

Uretse izi mpanuka zikomeye, abakoresha uyu muhanda umunsi ku wundi, n'abahatuye bavuga ko hadasiba kubera impanuka z'amakamyo n'amagare bigahitana ubuzima bw'abantu.

Umwe mu bashoferi batwara imbangukiragutabara z'ibitaro byo mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera muri uku kwezi kwa 5, azi impanuka eshanu zimaze kubera aha hantu atabariyemo iz'amagare.

Ati 'Impanuka zo kuri Kibanda ziterwa n'uko umuhanda ari muto kandi ari mu ikorosi riri ku manga. Kugira ngo impanuka zihabera zigabanuke byasaba ko umuhanda wagurwa ukaba munini, kuko abanyegare bahapfira kenshi biterwa n'uko amanuka yihuta agahita ahurira mu ikorosi n'imodoka izamuka bagahita bagongana bimutunguye kuko aba atarebaga imbere ye'.

Hakizimana Esdras, utuye hafi y'ikorosi rya Kibanda yavuze ko nyuma y'aho uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo impanuka zihabera ziyongereye.

Umukozi wa RTDA ushinzwe iterambere ry'imihanda, Hadelin Verjus, yabwiye IGIHE ko iyo basesenguye basanga impanuka zibera aha Kibanda ahanini ziterwa n'uburangare bw'abayobozi b'ibinyabiziga kurusha uko zigirwamo uruhare n'umuhanda.

Ati 'Ubugari bw'umuhanda kuri Kibanda ntabwo ari buto, ikindi imirongo yo hagati n'iyo ku ruhande iragaragara neza, kuba hari amakorosi, si ho honyine bitewe n'imiterere y'imisozi yo mu gihugu cyacu ahantu henshi hari amakorosi'.

Hadelin yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera abashoferi kugenda nabi mu muhanda zirimo kudasinzira amasaha ahagije nijoro, ubusinzi no kuba umushoferi yaba yandikiwe konterevasiyo iriho amafaranga menshi asanganywe ibibazo by'ubukene.

Aha niho ahera asaba abakoresha kujya baha abashoferi umwanya uhagije wo kuruhuka kuko mu mpanuka zihabera harimo iziterwa n'umunaniro ukabije utera abashoferi gusinzira batwaye imodoka.

Gusa yavuze ko RTDA igiye gushyira ibyapa biburira abashoferi ku kugabanya umuvuduko mu ikorosi rya Kibanda no mu makorosi aribanziriza.

Ati 'Ikindi tuzakora ni ugushyiraho utugarurarumuri n'ibyuma bitangira imodoka bigatuma itarenga umuhanda. Ikintu cy'ingenzi dusaba abakoresha uyu muhanda ni ukwirinda umuvuduko ukabije kuko nk'umunyonzi yirukaga agakubita icyo cyuma n'ubundi ntiyarokoka iyo mpanuka'.

Mu 2019, Imodoka ya Ugusenga Express yakoreye impanuka ahitwa Kibanda ihitana abantu icyenda abandi 17 barakomereka
Ubwo Coaster ya Sosiyete yitwa Ugusenga yakoreraga impabuka kuri Kibanda hitabajwe kajugujugu ya gisirikare mu kugeza abakomeretse kwa muganga
Ikorosi rya Kibanda rikunze gutwara ubuzima bw'abantu rigiye kongerwamo ubwirinzi bw'impanuka
Imodoka zikoreye impanuka ahitwa Kibanda zirenga umuhanda zikamanuka ku manga
Impanuka ikomeye iheruka kubera ahitwa Kibanda yahitanye abantu batandatu abandi 18 barakomereka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ikorosi-rya-kibanda-ryahindutse-iry-urupfu-ku-batwara-ibinyabiziga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)