Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye batandatu, 18 barakomereka (YAVUGURUWE) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kibanda mu Murenge wa Bwishyura, ahakunze kubera impanuka zo mu muhanda.

Imodoka yakoze impanuka ni Toyota Hiace yari itwaye abantu bavuye mu bukwe mu Murenge wa Rubengera berekeza mu wa Mubuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yageze mu ikorosi ryo mu Kibanda irenga umuhanda igwa muri metero zirenga 20.

Ati 'Kugeza ubu abitabye Imana ni batandatu, abakomeretse ni 18, barimo 11 bakomeretse bikomeye. Impanuka yatewe no kugenda nabi k'umushoferi, umuvuduko no gutendeka.'

Abaguye muri iyi mpanuka barimo umukobwa wari ufite ubukwe mu kwezi kwa Karindwi n'abari baherutse gukora ubukwe bari mu kwezi kwa buki.

Ubusanzwe Hiace yemerewe gutwara abantu 18, ariko iyi yari yarengejeho batandatu, ibi bikekwa ko biri mu byatumye irenga umuhanda.

CIP Rukundo Mucyo yasabye abatwara imodoka kujya bubahiriza amategeko y'umuhanda, asaba n'abagenzi kujya basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Ati 'Ntabwo umuntu akwiye kwirukanka umureba ngo ubyihorere. Ntakwiye kugutendekeraho ngo uceceke kuko hari nimero za telefone zitishyuzwa ziba ziri mu modoka abagenzi baba bazireba.

Iyi mpanuka ikimara kuba abaturage, Polisi n'inzego zibanze zihutiye gutabara, abakomeretse bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye.

Mu bagenzi 18 bakomeretse harimo 11 bakomeretse bikomeye boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK n'Ibitaro byitiriwe Umwani Faisal.

Impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu, 18 barakomereka mu Karere ka Karongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-ikomeye-yahitanye-batandatu-18-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)