Kayonza: Abapadiri babiri bitiriwe ubusitani hazirikanwa ibikorwa byabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 12 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe, abari bahahungiye baturutse mu yahoze ari Komini Muhazi, Komini Kayonza, Komini Rukara ndetse n'abari baturutse kuri Komini Murambi. Bishwe bigizwemo uruhare na Senkware wari Burugumesitiri wa Komini Kayonza n'abandi bayobozi batandukanye.

Mbere yo kwica aba batutsi hari abapadiri barimo Munyaneza Jean Bosco utarahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange.

Uyu aherutse kugirwa umurinzi w'igihango ndetse na Padiri Gatare Joseph wari uri mu bahigwaga banze kwitandukanye n'Abatutsi.

Ubutwari bwa Padiri Munyaneza bugaragarira ku kuntu yanze kwitandukanya n'ibihumbi by'Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange akabwira Interahamwe n'abayobozi bari baje kubica ko niba bashaka kubica bamuheraho.

Ibi niko byagenze kuko babanje kumwica bakabona kwirarara mu bari bahungiye i Mukarange.

Padiri Gatare Joseph we wari mu bahingwa muri Jenoside, yanze kwitandukanya n'abakirisitu be agumana nabo, baje kumubona ngo bamutemagurira imbere y'abakiiristu ubundi bakomeza bica abandi.

Uyu mupadiri ubwo Interahamwe zajyaga kwica ari ku wa Kabiri, ku cyumweru yari yasomye misa ndetse anabatiza bamwe mu bana b'Interahamwe ariko bararenga bamuhemba kumwica.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange, Tumusenge Jean d'Amour yabwiye IGIHE ko nka kiliziya Gatolika bafashe umwanzuro wo kubitirira ubusitani bwegereye urwibutso rwa Mukarange kugira ngo bakomeze babahe icyubahiro, banazirikane ubutwari bwabaranze.

Ati 'Muri Paruwasi mbere na mbere turi mu mwaka wa Yubile y'imyaka 50 Paruwasi ya Mukarange imaze ishinzwe, hari ibyaranze ubuzima bw'abapadiri rero banyuze muri iyi Paruwasi barimo aba bapadiri babiri bahagarariye Abatutsi biciwe Mukarange, banze guta abakirisitu babahungiyeho bemera gupfana nabo.'

Padiri Tumusenge yavuze ko igice cyegereye urwibutso bakitiriye Padiri Munyaneza Jean Bosco uheruka no kugirwa umurinzi w'igihango, iki gice kikaba kizashyirwamo ihema rinini rizajya rikoreshwa mu kwibuka n'ibindi bikorwa bizajya bihabera.

Igice cyegereye kiliziya ari na ho hari imva ya Padiri Joseph Gatare nicyo gice yitiriwe cyo kikaba kizashyirwamo amacumbi n'ubusitani, aho bateganya no kongeramo izindi serivisi zirimo n'uko hashobora gushyirwamo na hoteli n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Gutunganya ubu busitani kuri ubu bimaze gutwara asaga miliyoni 45 Frw ariko ngo bakaba bagikora inyigo y'uburyo hashyirwa hoteli cyangwa amacumbi kugira ngo ajye yinjiriza Kiliziya Gatolika.

Kuri ubu urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri 8739 y'Abatutsi biciwe kuri iyi kiliziya bagiye baturuka impande zitandukanye.

Ubu busitani bwatunganyijwe na Kiliziya kugira ngo hajye habera ibikorwa bitandukanye
Ubu busitani buri imbere y'urwibutso rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 8000
Padiri Tumusenge uyobora Paruwase ya Mukarange yavuze ko kubitirira ubusitani ari ukugira ngo bazirikane ibikorwa byiza byabaranze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abapadiri-babiri-bitiriwe-ubusitani-hazirikanwa-ibikorwa-byabo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)