Kayonza: Habonetse imibiri ine y'abishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2023 mu busitani bwa kiliziya buherereye mu Mudugudu w'Abisunganye mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Mukarange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick yabwiye IGIHE ko iyi mibiri yabonywe n'abari bari gukora mu busitani bwa Paruwasi kuko bari kubwubaka neza.

Yakomeje agira ati 'Imibiri yabonetse ni umugabo umwe, umwana we n'uwari umuturanyi wabo, amakuru yatanzwe n'abahakoraga tujyayo n'izindi nzego, abaharokokeye batubwiye ko amakuru yari azwi cyane kuko babashoreye hamwe bajya kubica gusa ntabwo hari haramenyekanye aho babiciye.'

Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko kuri ubu bahise bayishyira mu cyumba kiri ku rwibutso rwa Mukarange kugira ngo izatunganywe neza hanyuma ishyingurwe mu cyubahiro. Yasabye abafite amakuru y'ahari imibiri itari yashyingurwa kuyatanga igashakishwa.

Ahandi habonetse umubiri w'uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Kabarondo, aha naho habonetse umubiri wari warubakiweho inzu, nyuma yo gusenya iyo nzu bagacukura uwo mubiri wabonetse abavandimwe be bemeza ko yishwe muri Jenoside.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu tukigaragaramo ahari imibiri myinshi itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, muri ibyo bice harimo ahitwa Midiho habarurwa Abatutsi barenga 200 bishwe ariko imibiri yabo ikaba itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hari kandi abishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-habonetse-imibiri-ine-y-abishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)