Kelly Madla warushinze na Lt David yagaragaje... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 23 Werurwe 2023 wari umunsi w'amateka mu muryango w'abarimo Miss Naomie, Kathia Kamatali, Brendah na Kelly Madla washyingiranwe kuri iyo tariki n'umusirikare mu ngabo z'u Rwanda Lt David Nsengiyumva.

Ni ubukwe  bwari butegerezanijwe amatsiko cyane ko Lt David ari umwe mu basirikare bagarutsweho basozaga amasomo yabo mu ishuri ryo mu bwami bw'u Bwongereza hamwe n'umuhungu wa Perezida Kagame, Lt Ian Kagame.

Ubwo Lt David yarushingaga na Kelly Madla umuryango wa Perezida Kagame ukaba waritabiye ubu bukwe birushaho gutuma nubwo bitari byoroshye ko amakuru yabwo amenyekana ariko macye arimo amashusho n'amafoto byabonetse byizihiye benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y'ukwezi kurenga Kelly Madla yararyumyeho yagize icyo avuga ashimangira ko atewe ishema n'amahitamo yafashe mu buzima bwe yemera gusezerana kubana akaramata nuwo yihebeye Lt David.

Mu magambo ye yagize ati "Ubu mfite iri zina umugore turyoherwe mugabo wanjye Sengi.'

Birumvikana Sengi ko ari akazina yita umugabo we kanaturuka uko bigaragara ku izina ry'ikinyarwanda rye rya Nsengiyumva ubwo ubukwe bwabo bwabaga bambariwe na Lt Ian Kagame na Brian Kagame ubukwe kandi bukaba bwaritabiwe na Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma na Yvan Kagame.

Perezida Kagame na Madamu nabo bakaba bari muri ibi birori byabereye mu Intare Arena.

Ibyishimo byabatembaga ku maso kandi Kelly Madla yahamije ko ntacyabarutira urukundoLt Ian atunganya neza imyambaro ya Lt David yongera no kumwibutsa ku mugeni bamubaha adakwiye kugira igihungaLt Ian Kagame yari yateguriye ubutumwa Lt David n'umugore we Kelly MadlaAnge Ingabire Kagame Ndengeyingoma ubuheta bwa Perezida Kagame yari yabucyereyeYvan Cyomoro Kagame ari mu bitabiye ubukwe bwa Lt David Nsengiyumva Madamu Jeannette Kagame n'abandi babyeyi ibyishimo byari byose ku munsi w'ubukwe bwa Lt DavidBrian Kagame bucura bwa Perezida Kagame ari mu basore bambariye Lt DavidBwari ubukwe bw'amateka kandi n'urugo Kelly yahamije ko yamaze kurushima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129007/kelly-madla-warushinze-na-lt-david-yagaragaje-ko-yashimye-urugo-amafoto-129007.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)