Kenya : Abagera kuri 200 bamaze kubura ubuzima naho 600 baburiwe iregero mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu inzego z'umutekano zo mugihugu cyaKenya zatangaje ko kugeza ubu zimaze kubona imibiri y'abantu 201 bishwe n'inzara biturutse ku nyigisho z'idini ryabasabye kumara iminsi batarya kuko ngo ariyo nzira izabageza kuri Yesu Kirisitu.

Muri Mata nibwo Polisi ya Kenya yatangiye iperereza ku kibazo cy'Umupasiteri wo muri iki gihugu witwa Paul Mackenzie wasabaga abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo bazabashe guhura na Yesu.

Nyuma yo gutangira iperereza, ku ikubitiro Polisi yahise itahura imirambo y'abayoboke 11 bishwe n'inzara ariko uko iminsi igenda irushaho kwigira imbere iki kibazo kigenda kirushaho gukomera kuko imibiri iboneka irushaho kwiyongera.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi, Polisi ya Kenya yatangaje ko imirambo imaze kuboneka ari 201. Ni nyuma y'uko kuri uwo munsi hari hatahuwe indi 22 ndetse kugeza kuri ubu abagera kuri 600 bari barayobotse Pasiteri Paul Mackenzie ntibarabonerwa irengero.

Bivugwa ko uyu mugabo wiyita umukozi w'Imana yasabaga abakirisitu be kujya mu ishyamba riherereye mu Mujyi wa Malindi mu Majyepfo ya Kenya, bakamarayo iminsi basenga ariko nta kintu bakoza mu kanwa. Iri shyamba ni naryo riri gutahurwamo imirambo ya bamwe muri aba bakirisitu.

Kugeza ubu Pasiteri Paul Mackenzie yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera.

Nyuma yo kubona uburemere bw'iki kibazo, Perezida wa Kenya, William Ruto yashyizeho itsinda rishinzwe kugikurikirana kugira ngo gisesengurwe haherewe mu mizi ndetse ku Cyumweru ubwo yari mu rusengero Milimani yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n'izi nyigisho z'ubuyobe.

Ati 'Ndabizeza ko Guverinoma ihereye mu ndiba igiye gusesengura neza ikibazo cyabaye. Muduhe igihe gito, inzego zacu z'umutekano ziri gukora cyane kugira ngo turusheho gukemura iki kibazo cy'abantu bakoresha nabi amadini ku buryo bamwe babiburiramo ubuzima.'

Perezida Ruto yavuze ko Guverinoma iri gukorana n'amadini kugira ngo harusheho kurebwa uko yabwiriza ijambo ry'Imana ariko idakoresheje inyigisho zishobora kuyobya abaturage.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-abagera-kuri-200-bamaze-kubura-ubuzima-naho-600-baburiwe-iregero-mu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)