Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku biro bye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 cyibandaga kuri gahunda afitiye igihugu, Perezida Ruto yagize ati: 'General Ogolla ari mu bantu bagiye kuri Bomas kuburizamo intsinzi yanjye ariko ubwo narebaga ku mwirondoro we, ni we muntu wagombaga kuba General.'
Uyu Mukuru w'Igihugu yahishuye ko yihamagariye Ogolla wari ukiri Lieutenant General, amwibutsa ko yagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ko bitamubuza kumugira General.
Perezida Ruto yatangaje ko yari afite ububasha bwo guha inshingano y'Umugaba Mukuru uwo yari ashaka. Ati: 'Reka nkubwire nshuti yanjye. Nashoboraga gushyiraho uwo ari we wese, ndatekereza [ko nari kugira] amahitamo icumi. Abantu baravuze ngo William Ruto yashyizeho Ogolla kubera ko yari Umugaba Mukuru wungirije. Ibyo ntabwo ari byo nashingiyeho, nakoresheje umutimanama.'
Yahishuye ko hari abantu bamugiriye inama yo kudaha Gen. Ogolla aka kazi kubera ko ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ntiyabyitaho kubera ubumenyi uyu musirikare afite. Ati: 'Uyu mugabo ni umunyabigwi. Ndabizi nafashe icyemezo gikomeye.'
General Ogolla yazamuwe mu ntera muri Mata 2023, asimbura ku mwanya w'Umugaba Mukuru General Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.