Umunsi umwe muri Werurwe(3) yabashije kubavana mu ishyamba aho abayoboke b'umuvugabutumwa bariho biyicisha inzara kugeza bapfuye mu gushaka guhura na Yesu vuba.
Mu nkuru ziteye agahinda zikomeje kuva mu ishyamba rya Shakahola mu burasirazuba bwa Kenya aharimo gutabururwa imibiri â" imaze kurenga 230 â" y'abapfuye, iya Salema irihariye.
Abari batarapfa n'ubu baracyaboneka bihishe mu bihuru muri iri shyamba rigari.
Pastoro Paul Mackenzie yashinze itorero Good News International Church mu 2003, kenshi yagiye agongana n'ubutegetsi avuga ko abana batagomba kujya ku mashuri, kandi ko ubuvuzi bwo kwa muganga bukwiye kwamaganwa.
Mu 2019 yafunze urusengero asaba abayoboke be kujyana nawe mu ishyamba rya Shakahola, aho we yita 'ubutaka butagatifu'.
Umugabo wa Salema ari mu bitabye uwo muhamagaro.
Yavuze inkuru ye, ariho anonsa umwana we Esther w'umwaka umwe wavukiye muri iryo shyamba. Umwana we mukuru, Amani, afite imyaka umunani.
Ibi bikorwa byo kwiyahura mu kivunge byatangiye muri Mutarama(1). Salema avuga ko yakurikije amabwiriza yo kwiyicisha inzara kugira ngo 'ajye mu ijuru'.
Mackenzie yamaze igihe abwira abayoboke be ko isi igiye kurangira. Mbere yababwiraga ko iri shyamba ari ubuhungiro bw'ibyago byo ku munsi w'imperuka. Ariko nyuma arabihindura akavuga ko ari ahantu ho guca bajya mu ijuru mbere 'y'iherezo ry'iminsi'.
Nyuma y'iminsi irindwi ntacyo atamira, Salema avuga ko yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko ibi atari ubushake bwayo kandi ko agifite imirimo yo gukora ku isi, nuko arabihagarika.
Gusa iruhande rwe abantu bariho bapfa â" ndetse yagiye mu gikorwa cyo guhamba abana umunani. Babyitaga kujya 'kuryama'.
Ariko bakavuga ngo: 'Niba abana banjye badapfuye, singomba gusubira guhamba ab'abandi'.
Abarokotse hano bavuga ko abana ari bo bagombaga kugenda mbere, nk'uko biri mu ibwirizwa ryari ryatanzwe na pastoro Mackenzie. Hagakurikiraho abatarashatse, abagore, abagabo, maze hagaheruka abakuru b'itorero.
Salema yaje kuvumbura ko umugabo we, umwe mu bungirije Mackenzie, iyo yavugaga ko agiye mu kazi yabaga mu by'ukuri agiye guhamba abapfuye nk'uko umwe mu nshuti ze yabimubwiye.
Umunsi umwe muri Werurwe(3) umugabo we yariyiziye, ategeka umugore we n'abana kwiyicisha inzara. Hashize iminsi ine yarahavuye agiye 'gukora', ni yo yari amahirwe ya nyuma ya Salema. Yahise afata abana be baragenda.
Aba bana barokowe n'ubutwari bwa nyina ariko kandi no kuba yari umugore w'umwe mu bungirije Mackenzie.
Salema avuga ko abandi bayoboke babonye agiye bamubajije impamvu ariko batamuhagaritse, maze ageze ku muhanda mugari nyuma yo kugenda ibirometero byinshi n'amaguru ava mu ishyamba, ahura 'n'umusamariya mwiza [umugiraneza]' amujyana ahantu hatekanye.
Gusa abandi bashatse gucika barahagaritswe. Itsinda ry'abagabo bashyiraga mu ngiro amabwiriza ya Mackenzie bakurikiraga abashaka gucika bafite imipanga, bakabakubita, bakabagarura rwagati mu ishyamba, ni ibivugwa na bamwe mu barokotse bari abayoboke.
Salema avuga ko hashize icyumweru ahavuye, abungirije Mackenzie baje kumushaka bakamugira inama yo kugaruka, ariko ngo ntabikangisho bamushyizeho.
Gusa azi neza ko abandi batoroherwaga gutyo.
Umugore yaramusanze, amusaba kumufasha gucika agahunga iri torero we n'abana be agasubira iwabo. Salema yamwijeje ko azabikora.
Uyu mugore yasubiye mu ishyamba kuzana abana be ariko ntiyongeye kumva ibye na rimwe.