Kenya irabarura abagera kuri 235 bishwe n'inzara bakorera kujya mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakirisitu bapfuye bivugwa ko bari abayoboke b'itorero Good News International Church rya Paul Mackenzie.

Imibiri yabo yatangiye kuboneka mu kwezi gushize mu ishyamba rya Shakahola riri mu karere ka Kilifi, aho bivugwa ko Pasiteri Paul Mackenzie yoherezaga abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye ngo bazajye mu ijuru.

Biteganyijwe ko inzego zishinzwe gutaburura ahashyinguwe abo bayoboke kuri uyu wa Gatanu zirafata akaruhuko, kugira ngo zihe umwanya abashinzwe gusuzuma imirambo bapime imirambo 123 imaze kuboneka mu cyiciro cya kabiri.

Polisi yatangaje ko kuri uwo musozi yahasanze abandi bantu bane bari gusenga ngo bicwe n'inzara babone uko bajya mu ijuru. Bahise bafatwa bajya kwitwabaho n'inzego zibishinzwe kuko harimo abari barembye.

Kugeza ubu abantu batarabonerwa irengero ni 613, abatabawe ni 89 naho abatawe muri yombi ni 31.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-irabarura-abagera-kuri-235-bishwe-n-inzara-bakorera-kujya-mu-ijuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)