Inkuru y'ikinyamakuru The Citizens ivuga ko uku gushyamirana kwa Polisi n'aba bucuruzi kwabereye hafi y'ishuri ribanza rya Ndurarua kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023.
Ubwo abapolisi bageragezaga guhangana no guhosha imyigaragambyo y'aba bacuruzi bo mu mihanda, ni bwo barashe mu kirere, batangira kujugunya ibyuka biryana mu maso kuri aba bacuruzi, ari nako batwika ibicuruzwa byabo.
Muri iryo hangana, amacupa 2 yuzuye gaze yaje kujugunywa mu mu mbuga y'ishuri ahita aturika, iyi myuka ijya mu maso y'abanyeshuri n'abarimu ubwo bageragezaga gushaka aho bahungira. Abanyeshuri bagera kuri 35 nibo byatangajwe ko bataye ubwenge kubera iki kibazo.
Umuyobozi w'iri shuri witwa John Njuguna yavuze ko abanyeshuri bagizweho ingaruka n'iyi myigaragambyo bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye.
Yagize ati: "Abanyeshuri bagizweho ingaruka bahise bihutanwa mu mavuriro ya Mediheal, Riruta, Eagle ndetse no mu bitaro bya Melchizedek aho bari kwitabwaho."
Njuguna yongeyeho ko ikigo cyahise gihamara ababyeyi ngo babe bajyanye abana babo mu gihe ikigo kigisana ibyangirikiye muri uku guhangana kw'abapolisi n'abacuruzi.