Umuyobozi w'Umuryango w'Ababyaza mu Rwanda(RAM), Murekezi Josephine arasaba ababyaza kwirinda amakosa yose yatuma umubyeyi apfa cyangwa akabura ubuzima bw'umwana biturutse ku burangare bw'ababyaza batakoze akazi neza ngo umubyeyi abyare neza.
Uyu Muyobozi, ibi yabigarutseho mu nama yahuje bamwe mu babyaza bari mu rugaga rubahuza ndetse n'abatarurimo hagamijwe gutegura umunsi mpuzamahanga wizihizwa ku nshuro ya 13 mu Rwanda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023.
Yagize Ati' Turishimira byinshi tumaze kugeraho biciye mu rugaga ruduhuza twebwe ababyaza, ariko nagirango mbasabe ko mu gihe turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ababyaza, ukwiye kutubera isoko yo kwirinda amakosa akigaragara kandi agakorwa na bagenzi bacu, bagatuma ubuzima bw'umubyeyi n'umwana bushobora kuhagendera, bagapfa bombi cyangwa hakagenda umwe muribo'.
Akomeza asaba ababyaza ko bakwiye gukomeza gutanga serivisi nziza ndetse bakamenya ko uzakora ibihabanye n'umwuga azabibazwa n'amategeko. Yabibukije ko hari umwe muri bagenzi babo uherutse gukora amakosa yamuvuriyemo kuba afunze, abasaba kwirinda icyavutsa ubuzima umubyeyi n'umwana kuko iyo bigaragaye ko ari amakosa cyangwa uburangare bw'umubyaza, amategeko akora akazi kayo.
Murebawayire Marry, umukozi muri Minisiteri y'Ubuzima akaba umwe mu babyaza bamaze igihe muri uyu mwuga, yasabye bagenzi be gukomeza kwita ku babyeyi ndetse n'abana babo bakabarinda impfu zishobora kuza kubera kutabitaho. Abibutsa kandi ko uyu mwuga ubahuje usaba kwitonda no kubaha akazi kabo.
Mutoni Peace, umunyamuryango w'umuryango w'ababyaza mu Rwanda avuga ko uyu munsi mukuru bagiye kwizihiza umufasha kwibuka ko hari abandi bagenzi be bakora uwo mwuga. Ahamya ko guhura na bagenzi be bamubanjirije bimufasha kubigiraho byinshi. Yemeza kandi ko buri mubyaza akwiye kuba umunyamuryango ukunda akazi ke kandi agaha agaciro abamugana.
Heri Patrick, avuga ko nubwo barimo kwishimira ko bagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Ababyaza, uyu muryango ubahuje ubwabo ngo ntabwo urabasha kumenyekana. Asaba urwego rubagenga kumanuka bagasobanurira abaturage serivisi bakora hagamijwe kugaragaza ibyo bakora bityo n'ubagana akabagana azi neza Serivise agiye gusaba.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ababyaza basaga ibihumbi 2500, ariko abari mu muryango ubahuza wa RAM (Rwanda Assoviation Midwife) bagera kuri 400 gusa. Hari bamwe bemeza ko uru rwego rutarabasha kumenyekana ari naho basaba ko rwamanuka rugatanga serivisi nziza zizatuma hagabanywa impfu z'ababyeyi n'abana, urugaga rukamenyekana haba mu baruhuriyemo n'abanyarwanda muri rusange.
Akimana Jean de Dieu