Abahunzi bahuriye mu Mushinga uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) ku rwego rw'Isi bari i Kigali, bashakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bitandukanye buri mu buhinzi.
Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije ingeri y'ubuhinzi hirya no hino ku Isi, ni imihindagurikire y'ikirere, aho usanga hamwe hari imvura nyinshi ahandi izuba ryinshi, hakaba n'ikindi gice usanga kibasiwe n'indwara ziturutse ku mihindagurikire y'ikirere.
Ibindi bibazo bibangamiye abakora ubuhinzi, ni ukobona inguzano mu bigo by'imari, ndetse n'ubumenyi bukoreshwa mu buhinzi.
Ku kibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, Leta y'u Rwanda ivuga ko mu guhangana nacyo ishyize imbaraga mu kongera ubutaka bw'uhirwa, gufata neza ubutaka no kumenya amakuru y'iteganyagihe.
Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Ati 'Ku ruhande rw'u Rwanda hakozwe ibintu byinshi mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, harimo nko kongera ubuso bw'uhira. Iyo urebye ubona ko iyi myaka guhera nko muri 2018 aho twatangiriye gushyira mu ngiro gahunda y'imyaka itandatu yo guhindura ubuhinzi, hashyizwemo imbaraga nyinshi kugira ngo twongere ubuso twuhira.'
Yakomeje agira ati 'Twashyize imbaraga nyinshi cyane nanone mu buryo bwo gufata neza ubutaka dukoresha amaterase, twashyize imbaraga nyinshi cyane mu kwigisha abantu uburyo bakoresha amakuru y'iteganyagihe. Ibyo ni ibintu byashyizwemo imbaraga kugira ngo turebe uburyo twakongera ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.'
Perezida w'Ihuriro ry'Abahinzi n'Aborozi muri Afurika (PAFO), Kolyang Palebele, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu buhinzi ariko abakora muri uru rwego bagihura n'ibibazo bitandukanye kandi bihindagurika ariko bagomba kubitsinda.
Ati 'Nubwo hari intambwe imaze guterwa haracyari byinshi byo gukorwa. Ibibazo abahinzi bahura nabyo ku isi biragoye kandi birahinduka vuba. Imihindagurikire y'ibihe, umutekano muke, kutabona amasoko ahagije, ubushobozi budahagije no kutabona ikoranabuhanga rishya, ni inzitizi zose tugomba gutsinda.'
Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu dusaba inkunga ya buri wese. Gukemura ibyo bibazo. Turabasaba gushora imari by'umwihariko mu kongerera ubushobozi abahinzi, cyane cyane mu kubahugura, ubushakashatsi n'iterambere, kubakangurira gukorana n'ibigo by'imari no kubona amasoko ndetse no kubongerera ubumenyi bw'imiyborere n'icungamutungo.'Â
Ku bijyanye n'inguzanyo mu buhinzi, Leta y'u Rwanda igaragaza ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahuwo ari ku Isi hose, icyakora ngo cyatangiye gushakirwa igisubizo.
Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Ati 'Muri iyi minsi hari umushinga munini dufite dukoranamo na Banki y'Isi, ujyanye no kugira ngo turebe uburyo twatuma haboneka inguzanyo zihendutse. Kuko ikintu cyabagoraga cyane (abahinzi) ni ukubona inguzanyo ariko zifite inyungu ihenze cyane.'
'Ubu rero dufite umushinga mushyashya wo kubafasha kugera kuri izo nguzanyo, ariko noneho ku nyungu nto igera nko ku 8%. Ni ukuvuga munsi y'10%. Tukaba dutekereza ko uwo mushinga uzatuma umubare munini w'abahinzi bashobora kugera ku nguzanyo nk'uko tubyifuza.'Â
Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, y'umwaka ushize, igaragaza ko hamaze kuhirwa ubutaka bungana na hegitari 68.000 kandi uyu mwaka Minagri yihaye intego ko hazuhirwa hegitare zisaga 73.000.
 Nubwo bimeze bityo Minagri ivuga ko hegitare z'ubutaka bugomba kuhirwa bukiri hasi, ari nayo mpamvu guverinoma ishyize imbaraga mu gushaka ubushobozi bwatuma huhirwa ubutaka bwinshi bushoboka.
Gahunda y'Ihuriro ry'abahinzi bo muri Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) yatangiye muri 2019.
Iyi nama y'iminsi itatu ihurije hamwe abahinzi muri ibyo bice by'Isi, yitezweho gutanga ibisubizo by'ibibazo biri mu buhinzi, bikagezwa ku bayobozi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abayobozi batandukanye b'abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo barebe uburyo babatera inkunga mu kurushaho guhangana n'ibyo bibazo.Â
The post Kigali: Abahinzi bo muri FO4ACP ku rwego rw'Isi bari kwiga ku bisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere ry'ubihinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.