Bamwe mu Bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe no kuba badafite aho bahagarara bategereje abagenzi hazwi nka 'Parking' mu nzimi z'amahanga, bigatuma bacibwa amande.
Iyo uganiriye n'abamotari bakorera hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bakubwira ko bakomerewe n'ikibazo cy'uko batagira aho baparika bategereje abagenzi.
Aba bavuga ko iki kibazo kibagiraho ingaruka mu kazi kabo kuko bacibwa amande menshi kandi inshuro nyinshi ku munsi
Abaganiriye n'itangazamakuru ryacu, bavuga ko iki kibazo kibateza ubukene mu miryango, kuko usanga bakorera bishyura amande gusa.
Ati ''Parking' yo ni ikibazo, umutekano twebwe tutabona ni uburyo batwandikira ariya mafaranga. Urugero nshobora kuvana umuntu Nyabugogo nagera mu mujyi bakanyandikira, navanayo undi muntu nagera Nyabugogo bakanyandikira, ikindi abantu batwandikira babikora mu buryo tutazi. Ubwose urumva ibyagatunze imiryango yacu Polisi itabyitwarira?'
Undi nawe ati 'Nibyo koko 'parking' ni nkey ,kandi hari ubwo ugera kuri 'parking' ugasanga huzuye, wakwihengeka gato ngo ukureho umugenzi bagahita bakwandikira. Urumva ko ari imbogamizi ikomeye.'
Aba bamotari bakomeza bavuga ko batumva ukuntu bacibwa amande kandi abubatse umuhanda batarigeze babashyiriraho aho guparika, akaba ariho bahera basaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Ati 'N'ubwo duhora tubisaba ntibyitabweho buri gihe duhora dusaba kurenganurwa no kudufata nk'abantu bafitiye umumaro igihugu, bakaduha 'parking' bakaduha umurongo mwiza ngenderwaho.'
Mugenzi we ati 'Ikintu nasaba ni uko badushakira 'parking' Â nicyo cyaca n'aka kavuyo ko guparika neza.'
Undi nawe ati 'Baduhe 'parking' noneho niba ntwaye umugenzi nkamenya aho muparika nkamenya naho agenda n'amaguru.'
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti kubufatanye n'umujyi wa Kigali
Ati 'Inzego zibishinzwe zigomba kubyitaho kugira ngo 'parking' iboneke. Ibyo rero ni umushinga gushaka aho abantu baparika,ni ikintu gikwiye gukorwa n'inzego zihuriweho nicyo kibazo n'umujyi wa Kigali, ibyo byaratangiye ariko n'ahahari hagomba kuba hakoreshwa.'
Kuba abamotari batagira ahantu bahagarara bategereje abagenzi hameze neza bibangamira akazi ka bo, rimwe na rimwe bishobora no guteza impanuka kuko hari ubwo usanga bamwe babyigana n'imodoka n'abantu batambuka mu muhanda kandi byitwa ko bari muri parikingi.
Eminente Umugwaneza
The post Kigali: Abamotari ntibafite  aho baparika bategereje abagenzi appeared first on FLASH RADIO&TV.