Ni gahunda iri gukorwa nyuma yuko muri Werurwe 2023, Minisiteri y'Ubuzima isabye ishuri ry'ubuvuzi bw'amaso rya Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO) n'umuryango Direct Aid, gushyira mu bikorwa umushinga wo gusuzuma amaso abanyeshuri mu mashuri 15 yo mu karere ka Gasabo.
Bizatuma abanyeshuri bamenya uko bahagaze, abarwaye bahabwe ubuvuzi bwose bakeneye burimo imiti, amadarubindi ndetse n'abakeneye kubagwa babikorerwe kugira ngo ikibazo cy'amaso kitazagira ingaruka ku myigire yabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ni umunsi wa karindwi w'iki gikorwa, aho cyakomereje mu ishuri Mother Mary International School Complex.
Col. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw'amaso mu Rwanda (RIIO), yasobanuye ko no mu 2019 bakoze igikorwa nk'iki kandi ibyo babona mu bana basuzuma byerekana ko abafite indwara n'ibibazo by'amaso atari benshi.
Ati 'Icya mbere ni uko abana benshi ari bazima nta kibazo cy'amaso bafite n'abagifite ntabwo ari benshi kandi icyo twabonye ni uko ibibazo byose bafite dushobora kubibonera igisubizo'.
Muri ibyo bisubizo harimo ko abakeneye imiti bayihabwa, abakeneye amadarubindi bayashyirwa ku ishuri, abakeneye ibirenzeho nko kubagwa bizakorerwa ku ivuriro rya RIIO riri Kibagabaga.
Col. Prof. John Nkurikiye yahishuye ko hari gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima izatangira vuba yuko buri mwaka hasuzumwa umwana wese wo mu gihugu utangiye umwaka wa mbere w'amashuri abanza n'utangiye uwa mbere w'amashuri yisumbuye.
Ati 'Bizatuma tudafata umwanya munini mu kubikora ariko umwana wese akazabona amahirwe yo gusuzumwa nibura kabiri mbere yuko arangiza amashuri yisumbuye'.
Umuryango Direct Aid wateye inkunga iki gikorwa ingana na miliyoni 50Frw. Umuyobozi w'uyu muryango mu Rwanda, Magdi Khattab, yavuze ko bari kubona umusaruro mwiza muri iki gikrowa.
Ati 'Twemera ko uburezi n'ubuzima bigendana, dufite abanyeshuri batabasha gukurikira ibyo mwarimu ababwira kuko bafite ibibazo runaka, bityo bikagira ingaruka ku burezi bwabo bwose'.
Kumenya hakiri kare ko umwana afite indwara z'amaso, bituma bakurikiranwa bakavurwa vuba. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hazigwa uko iyi gahunda yagera hose mu gihugu ku buryo umwana ushobora kuba afite ikibazo cy'indwara y'amaso, atabona cyangwa atanabizi ko arwaye abonwa kare agakurikiranwa akavurwa.
Ndayambaje Jean Bosco ukora mu ishami ry'igenamigambi muri Minisante ukurikiranira hafi ibikorwa by'ubuvuzi bw'amaso, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kubera ko abana bashobora kurwara indwara z'amaso ariko iyo bitamenyekanye hakiri kare bishobora kubangamira imyigire yabo akenshi ugasanga umwana ntagize umusaruro mu ishuri.
Abanyeshuri biga muri Mother Mary International School Complex basuzumwe indwara z'amaso, bahamya ko iyi gahunda izatuma abarwaye bavurwa ntibagire ikirogoya amasomo yabo.
Gwiza Taisha yagize ati 'Basanze ntarwaye. Ndumva ari byiza kuko hari abanyeshuri usanga barwaye badashoboye kujya kwa muganga kwivuza. Ndashimira abazanye iyi gahunda yo kureba abanyeshuri barwaye. Abantu bazabasha kumenya ko barwaye bakabona uburyo bwo gukira'
Mugenzi we Ganza Rugaba yagize ati 'Biradufasha kureba neza â¦Tuba tubikeneye kugira ngo twige neza binadufashe gukurikirana amasomo neza'.
Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye abazanye iyi gahunda kuko ababyeyi babyungukiramo aho bohereza abana ku ishuri bakanasuzumwa indwara.
Yakomeje avuga ko bateganya no gukorana n'izindi nzego z'ubuvuzi kugira ngo abana basuzumwe izindi ndwara nk'izo mu matwi, mu mihogo, amenyo ibibonetse bivurwe hakiri kare.
Kugeza ubu abana 5.289 bamaze gusuzumwa muri iyi gahunda, intego akaba ari uko abana 10.000 bazasuzumwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023.