Kigali igiye kumanukirwa n'Umwuka Wera muri '... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi wuje ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel, Alexis Dusabe, agiye gukora ku nshuro ya mbere Iserukiramuco ry'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryiswe East African Gospel Festival, riri buririmbemo abaramyi b'amazina aremereye mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba.

Ni mu gitaramo cy'imbaturamugabo kibera muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba. Alexis Dusabe araba ari kumwe na Aime Uwimana, Apotre Apollinaire Habonimana w'i Burundi, David Nduwimana ukomoka i Burundi ariko utuye muri Australia na Prosper Nkomezi.

Kwinjira muri iki giaramo ni ukugura itike ya 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, na 20,000 Frw muri VVIP. Amatike ari kuboneka mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Simba Supermarkets zose, Camelia zose, Lamane zose ndetse no muri Car Free Zone. Hanashyizweho nimero ya telefone ku wagira ikibazo mu kugura itike, iyo akaba ari: 0788880901.

Aya matike yo kwinjira muri "Integrity Gospel Concert" ushobora kuyagura kandi mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yawe hakiri kare.


Gucikwa n'iki gitaramo cy'abaramyi bakunzwe mu Karere ni ukunyagwa zigahera!

Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino', 'Njyana I Gorogota', 'Igihango', 'Ndagushima', 'Ninde wamvuguruza', 'Gakondo yanjye', 'Amazi y'ubugingo', 'Yesu araje', n'izindi zikomeje kwegereza benshi Intebe y'Imana.

Igitaramo cye gisobunuye ikntu gikomeye ku muziki wa Gospel mu Karere bitewe n'intego yacyo ndetse n'abaramyi b'igikundiro cyinshi yatumiye. Umwihariko w'iki gitaramo ni na wo watumye ibigo binyuranye bihagurukira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo Ubutumwa bwiza bwamamazwe.

Mu bigo n'Imiryango bihagararanye na Alexis Dusabe muri Integrity Gospel Concert, harimo African Evangelistic Enterprise (AEE), Tear Fund, SOS Children's Village, Hereos Coffee, Uruganda rukora amabati rwa HIPPO, Samsung250 izwiho kugira ibikoresho by'ikoranabuhanga byizewe, Horizon Express, Cozy Safari, ND Consult Ltd, Lamane, n'ibindi byinshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo cye n'uruhisho afitiye abazacyitabira. Avuga ko yacyise Integrity Gospel Concert, kubera ko "Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

Ni Imana iri 'Integre' kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."

Akomoza ku ntego y'ibitaramo bye, ati: "Intego y'ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."

Yavuze ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y'ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Karere k'Africa y'Iburasirazuba, aragira ati "Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose".

"Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."


Alexis Dusabe aguhaye ikaze muri East Africa Gospel Festival

Dusabe afite amatsiko y'abantu benshi 'bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper'. Ati "Tuzatarama ariko by'umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk'abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y'bimbamo".

"Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n'ibibazo by'ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z'ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo".

Yakomeje avuga ko nawe afite amatsiko. Ati "Mfite amatsiko n'ibinezaneza by'abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza.

Ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

Mu buzima busanzwe Alexis Dusabe anezezwa cyane gukora ikintu cyari cyaramunaniye. Ati "Nezezwa no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga. Ibyo bindemera umunezero mwinshi".

Dusabe ugutumiye muri iki gitaramo, akunda cyane umuryango we, abana be, umufasha we Carine Ingabire ndetse n'abarokore bose. Ati "Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange, uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu".

Apotre Apollinaire Habonimana witabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umugore we, ari mu baramyi b'ibihe byose mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba ndetse yatangaje ko yitegura gushinga mu Rwanda ishuri ryigisha kuramya no guhimbaza Imana.

Yavuze abanyamakuru ko atigeze ananiza Alex Dusabe ubwo yamutumiraga, ati "Izo ngeso zo kunanizanya ntazo nsanzwe mfite. Izo ngezo zo kunaniza bene data barimo gukorera Imana,..ntabwo nabananiza, numvise nishimye,.."

Yateguje abitabira iki gitaramo cyitezweho guhembura imitima ya benshi, kumubona aririmbana n'umugore we. Yongeyeho ko "Ikintu nabwira abanyarwanda ni uko batahusha akaryo, batahusha amahirwe, karibu tuzagira ibihe byiza hamwe, tuzishima mu Mana, kandi twari dukumburanye".


Umuriro uraka uyu mugoroba! Abaramyi bose batumiwe bari i Kigali na Shemeza Music yamaze kuhagera, igisigaye ni ukwitabira kw'abakunzi ba Gospel bagafatanya gusingiza Imana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129626/kigali-igiye-kumanukirwa-numwuka-wera-muri-east-africa-gospel-festival-yabaramyi-bakunzwe--129626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)