Abategura iyi Marathon yitiriwe amahoro bavuze ko kugeza ubu abagera ku 2000 barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga ari bo bamaze kwiyandikisha mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu ngo isiganwa ribe.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, izitabirwa n'abakinnyi icyenda basanzwe bitabira amasiganwa akomeye ku Isi nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri RAF, Ndacyayisenga John Peter.
Yongeyeho ko kuzamura umubare w'ibihembo bisanzwe bitangwa muri Kigali International Peace Marathon biri mu bizatuma abakinnyi bakomeye bazajya bitabira.
Uyu mwaka hitezwe abarimo Umunya-Ethiopia Muluhabt Tsega wegukanye umwanya wa kabiri muri Copenhagen Marathon ndetse akaba yaritwaye neza muri Hangzhou Marathon Champion. Hari kandi Berhanu Heyem na we ukomoka muri Ethiopia, Eric Kiprono Kiptanui wo muri Kenya na Merhawi Kesete ukomoka muri Eritrea.
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Rtd.Lt.Col. Kayumba Lemeul, yavuze ko imyiteguro igeze kure, ashishikariza abatariyandikisha kubikora hakiri kare dore ko kuri ubu bisigaye bikorerwa kuri 'internet'.
Nyuma yo kuzamura ibihembo, ubu uwa mbere muri 'Full Marathon' akaba azabona ibihumbi 20$ mu bagabo n'abagore, Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika.
Isiganwa rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.