Umugabo yishe umugore we amukubise mu gitsina maze anakubita majagu uwari ucumbikiye umugore we, amaze gukora ibyo yacikiye mu idirishya ariko ibyo yahaboneye byateye benshi kwikanga.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, aho umugabo yise umugore we amukubise majagu mu mutwe.
Uwageze bwa mbere kuri Nyakwigendera yavuze ko yasanze yamuvunaguye ingingo zose, yanamukubise mu myanya y'ibanga.
Umugabo witwa Nkundinshuti Emmanuel ukekwaho kwica umugore we Utetiwabo Fortune, bivugwa ko bari basanzwe bafitanye ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku mafaranga.
Onesphore, uyobora Umudugudu w'Isangano wabereyemo ubu bwicanyi yavuze ko umugabo ukekwaho kwica umugore we, yavuye iwe amukurikiye aho yari yamuhungiye avuga ko agiye kumwica.
Avuga ko uyu mugabo yageze muri uru rugo rw'uwitwa Fisi, akabanza gukubita majagu uyu mugabo, ubundi agahita ajya kuyikubita umugore we aho yari ari.
Amakuru avuga ko nyamugabo akimara gukora ayo mahano yahise ashaka gucikira mu idirishya gusa aza kugwa mu maboko y'abaturage baramufata bamushyikiriza inzego z'umutekano.
Â
Â
Â