Kiyovu Sports yatsindiwe i Nyagatare, APR FC ikoza imitwe ku gikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa 29 wakinwaga uyu munsi wa shampiyona ya 2022-23 aho wagombaga gusiga hagaragaye ishusho y'ikipe izatwara igikombe, APR FC niyo ihabwa amahirwe yo kucyegukana nyuma yo gutsinda Rwamagana City mu gihe Kiyovu yabambirwa i Golgotha.

Mbere y'uyu mukino, Kiyovu Sports niyo yahabwaga amahirwe cyane ko yari iya mbere n'amanota 60 irusha APR FC 3 ya kabiri.

APR FC yari yakiriye Rwamagana City mu Bugesera, nta kosa yakoze kuko ku munota wa mbere Nshuti Innocent yari yagishyizemo.

Uyu rutahizamu yaje gutsinda icya kabiri ku munota 16 ku mupira yari ahawe na Kwitonda Alain Bacca.

Rwamagana City yabonye igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Cedric Lisombo ku mupira yari ahawe na Mbanza Caleb Joshua.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, APR FC yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Bizimana Yannick. Nshuti Innocent yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 90.

Umukino warangiye ari 4-1 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzwe na Sunrise FC 1-0 cya Yafesi Mubiru ihita inatakaza umwanya wa mbere aho inganya na APR FC amanota 60 ariko ikayirusha ibitego izigamye.

Ubu APR FC irasabwa gutsinda gusa umukino wa nyuma usoza shampiyona ubundi igahita yegukana igikombe.

Indi mikino y'umunsi wa 29 yabaye, Police FC yanganyije na Bugesera FC 2-2, Gorilla FC inganya na Mukura VS 0-0, Etincelles FC itsinda Bugesera 3-2, Rayon Sports itsinda Marines 2-0 ni mu gihe Rutsiro yatsinze Marines FC 2-0.

APR FC yagarutse mu rugamba rw'igikombe cya shampiyona ndetse ni nayo ihabwa amahirwe yo kukegukana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsindiwe-i-nyagatare-apr-fc-ikoza-imitwe-ku-gikombe-cya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)