KNC wa Gasogi United ntiyaba afite akaboko mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ni bwo umuyobozi wa Gasogi, United Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ubwe ko mu ikipe ye harimo abakinnyi bagurisha imikino, ndetse bakanatanga amanota ku bwende, ariko avuga ko atazabyihanganira. 

Yagize ati "Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana, bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na 'fixing' [kugurisha imikino cyangwa kugena uko irangira kandi itaraba]."

Kuva Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere yitwaye neza mu ntangiriro zawo, ndetse byageze n'aho buri umwe acyeka ko iyi kipe ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona. Ntabwo byagarukiye mu bakunzi b'umupira w'amaguru gusa kuko n'Umuyobozi w'iyi kipe yatangiye kubyemeza.

Tariki 17 Ukuboza 2022, ubwo Gasogi United yatsindaga Rutsiro FC igitego 1-0, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles bakunze kwita KNC, yatangaje ko bashaka igikombe cya shampiyona kuko bataje kuryoshya shampiyona. Yagize ati "Ntabwo twaje muri shampiyona kuza kuryoshya imikino gusa, twaje guhatanira igikombe."

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye Gasogi United iri ku mwanya wa 4 n'amanota 28, irushwa amanota 2 gusa na As Kigali yari ku mwanya wa mbere. Byatangiye KNC yikoma abasifuzi, ariko kuva ku mukino wa Mukura kugera magingo aya, ntabwo yongeye gukoma, bishoboke ko arimo gutsindwa mu buryo asobanukiwe.

Kuva Gasogi United yagera mu cyiciro cya mbere, ni ubwa mbere imaze igihe kinini idatsinda umukino, kandi umuyobozi ntiyahindutse ngo tuvuge ko ikipe yabaye nka Chelsea

Ku munsi wa 18 wa shampiyona, Gasogi United yari ku mwanya wa 2 n'amanota 35 irushwa amanota 2 gusa na APR FC yari ku mwanya wa mbere. 

Kuva ku munsi wa 18, ubwo Gasogi United yari ku mwanya wa 2, ubu hamaze gukinwa imikino 9 ihwanye n'amanota 27, ariko Gasogi United yasaruyemo amanota 4 gusa, bituma kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n'amaota 39.

Tugendeye ku bihe byiza amakipe arimo, Gasogi United iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 3 mu mikino 5 iheruka, ikaba iya 15 mu mikino 10 iheruka, ikaba iya 9 mu mikino 15 iheruka.

Gasogi United mu mikino 5 iheruka buri kipe iheruka kwakira, ubu iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 2, ikaba iya 9 mu mikino 5 iheruka gusura.

Ese iri gurishwa ry'imikino, ntiryaba ririmo n'akaboko k'Ubuyobozi?

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC ni umwe mu bayobozi b'amakipe batajya bihanganira umusaruro mucye mu gihe wari ukenewe, ibi twabirebera ku batoza bagiye birukanwa imbura gihe, harimo n'umutoza Adel wirukanwe muri uyu mwaka w'imikino.

Ntabwo byumvikana ukuntu Paul Kiwanuka utoza Gasogi United yaba akiri umutoza w'iyi kipe mu gihe aheruka gutsinda umukino muri Gashyantare, ubu tukaba turi muri Gicurasi. 

Paul Kiwanuka amaze imikino 9 nta manota 3, ndetse harimo umukino yatsinzwe yandagajwe na Etincelles FC.

Ntabwo byari bisanzwe ko KNC ategereza imikino 10 arimo gukubitwa kugira ngo atekereze kuba yafata umwanzuro 

Umwaka wa mbere wa Gasogi United mu cyiciro cya mbere, yasoje iri ku mwanya wa 9 n'amanota 29. Umwaka wa kabiri, imikino yabaye mu matsinda, ukoze impuzandengo Gasogi United yaba yarabaye iya 10 n'amanota 12.

Mu mwaka uheruka, Gasogi United yabaye iya 12 n'amanota 34. Ibi bivuze ko Gasogi United kuva yagera mu cyiciro cya mbere ari bwo bwa mbere igize amanota arenze 35 kuko ubu ifite amanota 39 kandi yagize na shampiyona itararangira.

Ku munsi wa 18 wa shampiyona ubwo Gasogi United yari ku mwanya wa 2 ari nabwo iheruka gutsinda umukino, ikipe yahise igira amanota 36 ayemerera kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse akaba amanota iyi kipe yari igize mu cyiciro cya mbere kuva yashingwa.

Kuva ubwo nibwo ikipe yatangiye gutsindwa ndetse n'imikino myinshi umuyobozi wayo avuga ko abakinnyi bagurishije izingiye aho. Ese umuyobozi w'ikipe ntabwo yabirebaga? Ese kuki byatangiye kuba nyuma yaho Gasogi United ishyizeho agahigo k'amanota? Turacyashaka uko tuvugana na KNC kuri izi ngingo.

Mu mikino KNC ashinja abakinnyi be, harimo umukino wa Etincelles FC banyagiwemo, umukino wa Rayon Sports, Rutsiro FC, ndetse n'umukino wa Rwamagana City.

Indi mpamvu

Abakinnyi ba Gasogi United bavuga ko hamaze igihe badahembwa, gusa umuyobozi nawe akavuga ko agendana amafaranga yo kubahemba ariko bikabura gica. 

Si Gasogi United ifitiye ibirarane abakinnyi, ariko ikipe ishobora gutunga abakinnyi bifitemo ubushake bwo kwishamo ibisubizo mu mikino kuruta abandi makipe mu gihe waba wanze kubahemba. [Mu gihe cy'inzara buri muntu acumbagira imvune ye.]

Kuva Gasogi United yagera mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere yabonye amanota menshi shampiyona ikiri mbisi 

Paul Kiwanuka niwe mutoza wihanganiwe mu buryo budasanzwe ndetse afite n'amasezerano adakaze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128854/knc-wa-gasogi-united-ntiyaba-afite-akaboko-mu-igurishwa-ryimikino-128854.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)