KNC yatangaje ko agiye kwegura ku buyobozi bwa Gasogi United - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Radio/Tv1 Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yahishuye ko ari munzira isezera ubuyobozi bw'ikipe Gasogi United , anavuga ku ibisabwa ku muntu uzamusimbura kuri uyu mwanya w'ubuyobozi.

Mu kigitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo Nkuriza Charles (KNC) yabitaangarije mu kiganiro 'Rirarashe' cya Radio/Tv1 ahuriramo na Mutaburuka , aho bibanze cyane ku ikipe Gasogi United n'ejo hazaza hayo.

Yatangiye avuga ko abafana bazinjirira ubuntu ku mukino uzabahuza na Espoir akaba ari nawo wa nyuma bazaba bakinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w'imikino.

Yakomeje avuga ko Gasogi United yagize umwaka mwiza bitewe n'uko yicaye ku mwanya wa mbere inshuro zigera kuri 3 n'ubwo yahitaga iwuvaho.

KNC ageze ku mwaka utaha yavuze ko Gasogi United izaba nziza kurusha uyu mwaka ndetse ahita anavuga ko izaba ifite undi Perezida.

Yagize ati "Icyo nababwira umwaka utaha Gasogi United izaba nziza kurusha uyu, ariko ubwo bwiza ntabwo aribwo njye na Mutaburuka tuzajya tuvuga ngo turi beza".

Akomeza ati "Oya! Tugomba kuba turi beza twese. Uyu munsi nababwiye ko muhitamo rutahizamu mushaka, nababwiye ko hari aba miliyoni 100Frw.... Ni muhitemo uwo mushaka, icya 2 ndashaka mbahe amakuru mashya, ntibibatangaze ko umwaka utaha muzaba mufite Perezida mushya utari ngewe".

Ageze kuzamusimbura kuri uyu mwanya yagize ati "Ariko kuyobora Gasogi United bisaba kuba uri Perezida nyine warenze umwaku."

Mutaburuka yahise amubaza niba bandika ko yeguye maze asubiza agira ati" Njyewe nshobora kuzaba ndi muzindi nshingano, gute se ntaba Perezida Wungirije ushinzwe tekenike. Kuba Perezida wa Gasogi United bisa nibura kuba utunze Miliyari 5 Frw.

KNC avuga ko n'ubwo yasimburwa kuri uyu mwanya, we ashobora gukomeza kuba Perezida w'icyubahiro dore ko azajya aba afite intebe y'icyubahoro ihoraho.

Iyi kipe ya Gasogi United yashinzwe na KNC mu 2016 ihita itangira gukina mu cyiciro cya kabiri iza kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2019.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yatangaje-ko-agiye-kwegura-ku-buyobozi-bwa-gasogi-united

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)