Kuki Rayon Sports iri gutsindwa ibitego mu mi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ibaye myinshi Rayon Sports ibona amanota atatu, haba mu mikino ya shampiyona, ndetse no mu gikombe cy'Amahoro, ariko mu minota ya nyuma y'umukino ugasanga iyi kipe iri kurwana n'ubuzima.

Rayon ubu iri muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro ndetse ikaba ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho ibi bikombe byose iyi kipe ishaka kubitwara. 

Mu mikino ibiri ya 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, Rayon Sports yatsinze Police FC igiteranyo cy'ibitego 6-4 aho buri mukino warangira nta nkuru ku bitego 3-2.

Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu minota ya kare, ariko umukino ujya kurangira bamaze kuyishyura ibitego 2 ndetse ubona ko ishobora no kurya ikindi. 

Mu mukino wo kwishyura, nabwo Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2 mu gice cya mbere, ariko umukino ujya kurangira nayo yatsinzwe ibitego 2.

Ntabwo ari mu gikombe cy'Amahoro gusa, kuko no muri shampiyona Rayon Sports ikunze nabwo gutsindwa igitego mu minota ya nyuma. Urugero rwa hafi ni umukino uheruka kubera i Rusizi, aho iminota 90 yarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2-0, gusa mu minota y'inyongera Espoir FC ikayibonamo igitego.

Kuki Rayon Sports iri gutsindwa mu minota ya nyuma?

Ubu Rayon Sports mu minsi ya nyuma ya shampiyona nibwo ifite abakinnyi bayo hafi ya bose ndetse iri gukina umukino mwiza ugoye ko amakipe bahuye yapfa kuyiganza.

Abakinnyi 11 Rayon Sports iri gukoresha, harimo abadafite igihaha

Rayon Sports ifite abakinnyi beza mu kibuga ariko harimo abadafite igihaha kibemerera gukina iminota myinshi. Ku mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro, umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga, igice cya mbere cyagiye kurangira, ubona ko yarushye ndetse akenewe gusimbuzwa kandi akenshi usanga agora amakipe yahuye na Rayon Sports.

Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel ntabwo bari gukina iminota 90

Ubu bwugarizi, ntabwo bwakunze gukorana muri uyu mwaka w'imikino ariko ubu bari kumwe ndetse bari gukorana. Aba bakinnyi babiri, bose ntabwo bamaze igihe kinini bavuye mu mvune, ari bimwe mu bituma bafite imwuka udatuma bakina iminota yose bameze nk'uko batangiye umukino.

Ndizeye Samuel kuva yava mu mvune ntabwo ari gukina igice cya kabiri neza kubera imbaraga nke 

Akenshi usanga ikipe yokeje igitutu mu gice cya kabiri, bigora aba ba myugariro, ndetse ugasanga kuvugana bya hafi birabacutse, ndetse n'ubwitange bari bafite bukagabanyuka kubera imbaraga.

Haringingo Francis atinda gusimbuza

Umutoza wa Rayon Sports akenshi akunze gutinda gusimbuza, ndetse abakinnyi bamwe bakagaragaza ibimenyetso bw'umunaniro, ariko umutoza ntagire icyo akora.

Rayon Sports iri gukina nta basimbura ifite bahindura umukino

Rayon Sports iri gutangira umukino neza, ndetse ikabona ibitego hakiri kare, ariko yajya gusimbuza ugasanga abakinnyi bari ku ntebe ni abasanzwe. Nk'urugero ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro Tuyisenge Arsene yagiye mu kibuga ubona ko urwego rwe ruri hasi kure y'abakinnyi baba babanje mu kibuga.

Ibi byose bituma mu minota y'igice cya kabiri Rayon Sports itangira gutsindwa ibitego, kuko imbaraga ziba zabaye nkeya. 

Luvumbu ntabwo ari gukina iminota irenze 50 

Haringingo arimo aratinda gusimbuza bituma ikipe yugarizwa mu gice cya kabiri

Rwatubyaye ari kuva yava mu mvune, iminota 90 irajya kurangira nta nkuru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128944/kuki-rayon-sports-iri-gutsindwa-ibitego-mu-minota-ya-nyuma-128944.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)