Leta yaburiye abaturage nyuma y'ibiza byahitanye abantu 131 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku ngaruka z'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo bigahitana ubuzima bw'abaturage 131.

Abantu 130 bapfuye mu gihe cy'amasaha 24.

Minisitiri Kayisire ati 'Ni ubwa mbere u Rwanda rubibonye mu mateka ya vuba tuzi. Hakomeretse benshi, abenshi baracyari kwa muganga ariko hari n'aborohewe barataha.'

Yakomeje agira ati 'Abantu ubabaze barenga ibihumbi icyenda, ariko ubaze inzu zangiritse, ni ukuvuga ingo ni hafi 5598. Biradusaba ko dushyira mu byiciro abo bantu, abo leta ifasha, abo ushobora gufasha ku rugero runaka, tukabereka aho bagomba gutura.'

Minisitiri Kayisire yavuze ko mu buryo bwihuse bwo gufasha abahuye n'ibi biza, abari basanzwe bakodesha inzu babagamo bazakodesherezwa, naho abari bafite izabo, bafashwe ku buryo batuzwa mu buryo bukwiriye.

Muri iki gihe, hari gukorwa isesengura rigomba kugaragaza uko abagizweho ingaruka n'ibi biza bari babayeho.

Ati 'Abakodeshaga bazakodesherezwa, abari bafite inzu bazatuzwa nk'uko bikwiriye, ntabwo ari ubwa mbere leta yubakiye abaturage [...] Nyuma y'amezi abiri atatu, baba bamaze kumenya aho bajya mu buryo busanzwe.'

Minisitiri Kayisire yavuze ko usibye abapfuye, hakomeretse benshi, ndetse ko 'hari umuntu umwe ugishakishwa'.

Ati 'Hari umuntu umwe ugishakishwa tutarabona, hari inzu nyinshi zirenga 5500 zasenyutse, imihanda 14 yangiritse, imiyoboro y'amazi, iy'amashanyarazi, hari amashuri arenga 50 yangiritse yanyuzwemo n'amazi, ibyumba by'amashuri bimwe birasenyuka, hari imirima y'abaturage, amatungo yabo, ibyangiritse ni byinshi.'

Minisitiri Kayisire yavuze ko hari isomo rikomeye u Rwanda rwigiye muri ibi biza, ariyo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije gutuza abaturage ahantu haboneye.

Ati 'Twabonye isomo rikomeye ryo gutura ahantu duhora tuvuga hashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.'

Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n'ubuvuzi ku babukeneye. Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n'abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

Kuva iyo miyoboro yashyirwaho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, kuri Mobile Money hamaze koherezwaho asaga miliyoni 11 Frw.

Minisitiri Kayisire yavuze ko imvura igihari muri iyi minsi, ariyo mpamvu abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiriye kumvira ubuyobozi, bakahava.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, we yagize ati 'Ubonye hari ikibazo kiri aho atuye, agomba kwihutira kwegera ubuyobozi buri hafi, bakamwereka aho acumbikirwa. Iryo ni ihame twafashe.'

'Ntabwo ari ngombwa kwirirwa ushakisha, ahubwo begere ubuyobozi ku buryo buri wese inzego z'ubuyobozi zihari kugira ngo zibafashe. Muri buri karere twashyizeho itsinda, rishinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese waba ubangamiwe ashyirwe ahantu hari umutekano kandi abone ibikoresho by'ibanze.'

Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibiza byahitanye abaturage 131, umubare munini mu mateka ya vuba y'u Rwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwegera ubuyobozi bukabereka aho bajya
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo guhangana n'ibiza biherutse kwibasira igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaburiye-abaturage-nyuma-y-ibiza-byahitanye-abantu-131

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)