Abaturage bakoresha umuhanda wa eripe bagana i Mageragere bahuye nuruva gusenya ubwo bavaga mu kazi no muzindi gahunda zitandukanye bashaka kwerekeza aho batuye maze kubera imvura yiriwe igwa ku munsi w'ejo yatumye umuhanda wangirika ku buryo bitashobokaga ko imodoka zitambuka.
Ku munsi w'ejo tariki 01 Gicurasi 2023 imvura yiriwe igwa mu mujyi wa Kigali ku buryo umuhanda wa Mageragere uri gukorwa wangiritse cyane kugeraho abafite imodoka bazibikije maze bagataha n'amaguru abateze imodoka rusange nabo zabagezaga ahazwi nko mu Miduha ubundi ahasigaye bakamanuka n'amaguru kubera ikibazo cy'ibyondo byinshi byari byuzuye mu muhanda.
Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki 01 Gicurasi 2023 nibwo abakoresha umuhanda wa Mageragere uhereye ahazwi nko mu Miduha aho kabuburimbo irangirira batashye n'amaguru kubera ikibazo cy'umuhanda wari wangiritse ndetse unyerera ku buryo uwawucagamo atwaye ikinyabiziga yabaga afite umutima ukomeye.
Bamwe mu baturage bakoresha uyu muhanda twaganiriye batubwira akabari ku mutima, umusore witwa Bizimana Egide wemeza ko ari mubakoresha uyu muhanda cyane yagize ati:' Tubangamiwe miwe cyane nikorwa ryuyu muhanda kuko usigaye utuma tutarimba kandi ukatwicira gahunda cyane'.
Uyu musore yakomeje ashimira Leta y'u Rwanda yatekereje gushyira kaburimbo muri uyu muhanda gusa orengera asaba abakora umuhanda bashaka uburyo bajya bakora agace kamwe kazima aho kugira ngo unuhanda wose wagingirikire rimwe.
Uwitwa Ntawukuriryayo Elyse iganira n'umunyamakuru wa YegoB yavuze ko babangamiwe cyane no kubura uko bataha kuko ngo atari inshuro ya mbere aba baturage bataha n'amaguru kandi bishyuye imodoka amafaranga yuzuye bakaba bemeza ko bibicira akazi cyane.
Gusa ikibazo nyamukuru cyateye uyu muhanda kwangira n'uko uri gukorwa bikaba biteganyijwe ko ugomba kujyamo kaburimbo nawo mu mezi ari mbere ibi bibazo akaba ari bwo bishobora gukemuka nubwo nk'abanyamakuru tugiye gukora uvugize ngo turebeko hari icyakorwa ngo aba baturage babone uko bataha n'imodoka.
Dore uko abageragezaga kuwucamo byabaga bimeze: