Maj Gen Murasira yasabye ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano byugarije Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Maj Gen Murasira yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo yafunguraga inama ku nshuro ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Ni inama y'iminsi itatu yo kurebera hamwe ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe no kubishakira ibisubizo. Ihurije hamwe abarimu n'abahanga muri Kaminuza, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abasirikare bakuru.

Gen Murasira yasabye ko iyi nama yaba umwanya wo gushaka uburyo bushya bwo gukemura ibibazo by'urusobe bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n'isi muri rusange birimo; ubushobozi bw'inzego mu by'imiyoborere, ikibazo cy'abimukira, ikoranabuhanga, ukwivanga kw'ibihugu mu byemezo bya Afurika n'ibindi.

Ati 'Ibibazo by'uruhurirane bituma habaho urujijo ku mikorere n'imibereho y'ibihugu byacu kandi nta gihugu na kimwe cyabikemura kidakoranye n'ibindi'.

Yakomeje avuga ko usanga hari ukunyuranya hagati y'ibibazo bihari n'ibisubizo byagenewe kubikemura bityo 'igihe imiryango, za guverinoma n'ibigo mpuzamahanga bidashyize hamwe, gukemura ibi bibazo byambukiranya imbibi bizarushaho gukomera'.

Iyi nama izaganira ku ngingo esheshatu ari zo; kubaka ubushobozi mu by'imiyoborere myiza kuko iyo ibihugu bigize imiyoborere mibi bibyara amakimbirane akavamo ibibazo by'umutekano no kudatera imbere bikaryanisha abaturage.

Hazaganirwa ku kibazo cy'abimukira giterwa n'umutekano muke cyangwa imiyoborere mibi, ubuhahirane n'ubucuruzi bwa Afurika, umutekano mpuzamahanga, uruhare ikoranabuhanga mu iterambere n'umutekano.

Iyi nama kandi izanaganira ku kibazo cy'amahanga akomeza kwivanga mu bibazo bya Afurika bigatuma n'ingamba zifashwe n'abanyafurika zitagerwaho kuko haba hari abantu bari inyuma basunika mu nyungu zabo..

Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig. Gen Ronard Rwivanga, yavuze ko ibibazo by'umutekano byose bitakemurwa n'igisubizo kimwe gusa, ari yo mpamvu hakenewe kugira ibisubizo byinshi biturutse mu bantu batandukanye.

Ati 'Dukeneye gukorana n'abantu batandukanye mu gukemura ibibazo byacu dufite ariko tudateze abo hanze ngo babe ari bo badukemurira ibibazo'.

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Col JC Ngendahimana, yongeyeho ko hari amasomo abanyeshuri baba barigiye mu ishuri aho barangiza bahabwa 'Master's' mu masomo ajyanye n'ubumenyi bw'umutekano, iyi nama ikaba umwanya wo kunguka ubumenyi bazandika mu bitabo bisoza amasomo.

Ati '[Abanyeshuri] iyi nama ibafasha kubona umwanya uhagije wo kuvugana n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye n'inzobere, abashakashatsi ku bibazo by'umutekano. Bituma babona ibyo bandika mu bitabo bisoza amasomo'.

Lt Col. Susan Lokot Oruni wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF, wigira mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko nk'abanyeshuri iyi nama inabafasha kunguka ubumenyi bazakoresha mu nshingano zabo nyuma y'amasomo.

Ati 'Nk'abanyeshuri bidufasha kubona amahirwe yo kuganira n'abafata ibyemezo, abari mu nzego z'umutekano, abashakashatsi mu by'ubumenyi bw'umutekano. Binadufasha kumenya ibyo tuzandika mu bushakashatsi bwacu nk'abanyeshuri biga ubumenyi mu by'umutekano'.

Mugenzi we, Lt Col Theoneste Murindahabi wiga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama, yashimangiye ko iyi nama ari inyunganizi ku masomo baba barize.

Ati 'Mu isoza ryacu ry'amasomo, iyi nama ni inyunganizi, tuba turi kumwe n'inzobere bikadufasha kurebera hamwe ibibazo byose birebana n'umutekano muri iki gihe kuko byahinduye isura urebye uko byari biteye mu myaka yashize, bidufasha ko no mu kazi tubasha gushyira mu bikorwa inshingano zacu bijyanye n'uko tuba twarabyize ahangaha'.

Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama ni ishuri mpuzamahanga uyu munsi ryigamo abaturutse mu bihugu 12.

Inama ya 10 yiga ku mutekano iri kubera muri Kigali Convention Centre
Yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Muhisoni Rose yitabiriye iyi nama yiga ku mutekano iri kubera i Kigali
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita yitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Murasira asanga hari ibibazo bibangamiye umutekano bigomba gukemurwa
Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen Kazura Jean Bosco yitabiriye iyi nama yiga ku mutekano
Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama
Maj Gen Murasira yasabye ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano byugarije Isi
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yavuze ko ubufatanye ari ingenzi mu gushakira umuti ibibazo by'umutekano
Umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Col JC Ngendahimana yavuze ko iyi nama ifasha abasoza amasomo kwandika ibitabo byabo
Lt Col. Susan Lokot Oruni wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF yavuze ko iyi nama ibaha ubumenyi bazakoresha mu kazi kabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-murasira-yasabye-ubufatanye-mu-gukemura-ibibazo-by-umutekano-byugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)