Iyo gahunda yabaye ku wa 30 Mata 2023 kuri 'Centre International des Conférences de Bamako (CICB), mu murwa mukuru Bamako.
Ni umuhango witabiriwe n'abashyitsi barimo Alhamadou AG Ilyene, Minisitiri ushinzwe Abanyamali baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga muri Mali, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.
Abitabiriye iki gikorwa bagejejweho ubuhamya bwa Claire Ruyuki, wagarutse ku mateka Abatutsi banyuzemo, aho bimwe uburenganzira mu gihugu cyabo, harimo uburenganzira ku burezi.
Yavuze ko yari umuhererezi mu muryango w'abana bane, ariko Jenoside yahitanye ababyeyi n'abavandimwe be bose, hamwe n'abari mu rugo iwabo i Rusororo muri Gasabo.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, kuko ababyeyi be bahuye n'ingaruka z'ingenbitekerezo ya Jenoside, bimwa uburenganzira bw'ibanze burimo kwiga no kubona imirimo mu gihugu cyabo, bakabaho birwanaho mu buryo bugoye.
Jenoside yabaye akiri ku ishuri i Ntendezi mu yahoze ari Cyangugu aho yigaga, afite imyaka 14.
Yagaragaje uruhare rw'abayobozi barimo Perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel, mu gutsemba Abatutsi basaga ibihumbi bitanu bari bakusanyirijwe i Nyarushishi, barimo abanyeshuri b'abatutsi bigaga i Ntendezi, baje kwicwa n'abasirikare n'interahamwe ku mabwiriza ya Perefe wa Cyangugu.
Claire Ruyuki yanagarutse ku mibereho igoye abacitse ku icumu barimo imfubyi banyuzemo nyuma ya Jenoside, ashimira Leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo abayirokotse ntibaheranwe n'agahinda, ahubwo baharanire kubaho kandi neza.
Yasabye abantu bose kwamagana abagihembera amacakubiri, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Mali Jean Pierre Karabaranga, yibukije abitabiriye gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari inshingano ya buri wese, kuko bifasha gusubiza amaso inyuma no kureba ibibi byakozwe mu mateka y'Abanyarwanda.
Ni ibihe byaranzwe n'uko Abatutsi bimwe uburenganzira kugeza ku bwo kubaho, ndetse bakanicirwa aho bakekaga ko ntawatinyuka kuhakorera uwbicanyi nko muri za Kiliziya hirya no hino mu Gihugu.
Yagaragaje ko abacitse ku icumu bataheranwe n'agahinda batewe n'amateka mabi banyuzemo, asaba abantu bose guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ariho hose ku isi.
Yashimiye abantu bose bifatanyije n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ari umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse.
Yashimye ubudaheranwa bw'abarokotse Jenoside, babaye aba mbere mu gushyigikira gahunda za Leta harimo na gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, byafashije gusana igihugu no kubaka u Rwanda rushya.
Yerekanye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe amahanga arebera, aho gutabara inzirakarengane agahitamo gucyura ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda, byerekana guteshuka k'Umuryango mpuzamahanga ku nshingano zawo.
Yashimiye ingabo zari iza RPF-INKOTANYI na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu.
Minisitiri ushinzwe Abanyamali baba mu mahanga, Alhamadou AG Ilyene, wari uhagarariye Minisitiri w'Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga, yagaragaje ko Kwibuka ari umwanya wo kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka amateka mabi igihugu cyabo cyanyuzemo, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni kubera uburangare bw'Umuryango Mpuzamahanga
Yakomeje ati 'Kwibaza impamvu hishwe inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu biduha inshingano yo kurwanya ikibi.'
Yagaragje ko by'umwihariko kwibuka bikwiye guha amasomo urubyiruko ku mateka ya Jenoside ariko by'umwihariko ubutwari bwaranze ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yagaragaje ko Abanyamali bashima ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, kuko bugaragaza ibyo Ibihugu by'Afurika bifitiye ubushobozi mu gihe bifite abayobozi beza.