Mama Nick wo muri City Maid nyuma y'igihe gito akoze impanuka, yapfushije umuhungu we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukakamanzi Beatha ukina ari Mama Nick muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w'umuhungu.

Amakuru y'uko uyu mwana w'umusore yitabye Imana, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023 ari nawo munsi yapfiriyeho.

Yitabye Imana nyuma y'iminsi mike arwaye. Mu butumwa bwa nyina bwuzuyemo ahahinda, yagize ati "Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo.'

Abuze umuhungu we na we atarakira imvune yatewe n'impanuka ikomeye yakoze tariki 11 Werurwe 2023 akaba agendera mu kagare.

Mama Nick wakinnye muri filime zitandukanye zirimo 'Intare y'Ingore', 'City Maid' yitiriwe, afite abana 6 ndetse n'abuzukuru 5.

Mama Nick ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we
Umuhungu we yari amaze iminsi arwaye



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-nyuma-y-igihe-gito-akoze-impanuka-yapfushije-umuhungu-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)