Mani Martin agiye gukora igitaramo cyo kumuri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo Mani Martin yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki we, ko agiye gukora igitaramo cyo kubamurikira ku mugaragaro iyi album ye nshya, kizaba ku wa 26 Gicurasi 2023.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n'umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance. Muri iki gihe, ari gukirakirana amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's'.

Ni urugendo aherekeresheje kumenyekanisha album ye ya Gatandatu yise 'Nomade'. Yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo 'mu rwego rwo kongera kwiyereka abakunzi banjye cyane ko hari hashize igihe nabakorera ibitaramo'.

Mu mwaka wa 2017, nibwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Icyo gihe yahuye n'abakunzi be abamurikira album ye ya Gatanu yise 'Afro' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy'u Buyapani mu ruhererekane rw'ibitaramo 23 yise 'Mani Martin Japan Peace Tour'

Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo n'ibindi bitaramo Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no hanze yarwo.

Akomeza ati 'Ubu nibwo ngo nsubukuye ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone mu nzu ndangamuco y'u Rwanda n'u Bufaransa, Centre Culturel Francophone Rwanda.'

Ku Rubuga rwa Instagram rw'iki kigo cyizwi nka Institut Francais gisanzwe kinateza imbere abahanzi ba muzika by'umwihariko abafite umwimerere udasanzwe bagaragaje ko batewe ishema no kuba Mani Martin yarahahisemo nk'ahantu yakorera iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya gatandatu.

Muri iki gitaramo Mani Martin azacurangirwa n'itsinda rya Kesho Band, kandi kwinjira ni 10,000 Frw.

'Nomad' yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

Iriho kandi indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.

Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise 'Afro', mu 2008 ashyira hanze iyitwa 'Isaha ya 9', 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu 2012.


Mani Martin yatangaje ko ku wa 26 Gicurasi 2023, azakora igitaramo cyo kumurika album ye yise 'Nomade' 

Martin avuga ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kongera kwiyereka abakunzi be

 

Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora byinshi mu bitaramo yari kwitabira mu Rwanda no mu mahanga 


Mani Martin aherutse gusohora album ya Gatandatu yise 'Nomade' iriho indirimbo esheshatu

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YOSE 'NOMADE' YA MANI MARTIN

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NOMADE' YA MANI MARTIN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128905/mani-martin-agiye-gukora-igitaramo-cyo-kumurika-album-ye-nomade-128905.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)