Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi ku izina rya Meddy yafashe umwanya yifuriza umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore ahereye ku b'ingenzi kuri we.
Akoresheje urubuga rwa instagram ahasanzwe hanyuzwa ubutumwa ,Meddy yafashe umwanya yifuriza ababyeyi b'abagore umunsi mwiza akomeza ahamiriza Mimi Mehfira biyemeje kubana akaramata ko amukunda cyane ati: 'Mama, umwamikazi n'umugore. Ndagukunda cyane kurenza uko ubizi.'
Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya azirikana umubyeyi we Alphonsine Cyabukombe witabye Imana muri Kanama 2022 agira ati: 'Umunsi w'ababyeyi b'abagore mu ijuru. Warakoze kungira umugabo ndiwe none.'
Meddy mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko yihebeye Mimi Mehfira amuzirikana mu bihe bitandukanye no mu bihangano bye aho kugera ubu amaze kumwifashisha mu ndirimbo zigera kuri eshatu kuva bahura.
Aba bombi bahuye mu 2016, baza gushimangira urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu mu mwaka wa 2021. Bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo.
Kuri ubu benshi bategerezanije amatsiko indirimbo nshya ye 'Blessed' nyuma y'iyo aheruka gushyira hanze yise 'Grateful'.
Meddy ari mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari aho ibihangano bye bikurikiranwa cyane na benshi.
Ari mu bafite indirimbo y'umuntu ku giti cye yarebwe cyane mu Karere ku rubuga rwa 'Youtube', aho imaze kurebwa inshuro miliyoni 85.