Menya icyo bisobanura iyo umukobwa akubwiye ngo 'Nzabitekereza ho'.
Iyo abasore benshi bari gutereta ndetse bakagera igihe cyo kuritobora ngo babwire abakobwa ko babakunda, akenshi abakobwa babasubiza ijambo rimwe rigira riti 'Nzabitekereza ho' .
Musore rero urahirwa niba umukobwa atarigize agutuka cyangwa ngo agukatira ako kanya. Gusa abasore benshi baziko igisobanuro kiri jambo ari 'Oya'! Ariko siko bimeze.
Akenshi iyo umukobwa akubwiye iri jambo, aba akeneye umwanya wo kubitekerezaho koko kugirango afate umwanzuro niba yakundana nawe cyangwa bidashoboka.
Rero mu gihe wamubwiye ko umukunda, akagusubiza iryo jambo ukeneye kwitwara neza muri icyo gihe kuko imico yawe atangira kuyitaho cyane, ndetse uba ugomba kuguma umwereka ko ufite ubushake.
Uburyo wamwiyeretse muri icyo gihe, nibyo bituma yemera niba mwakundana cyangwa akakubwira ko bitavamo.
Â
Source : https://yegob.rw/menya-icyo-bisobanura-iyo-umukobwa-akubwiye-ngo-nzabitekereza-ho/