Kuva uyu Mwaka wa 2023 watangira, Umutwe wa FDLR watangiye gusohora amatangazo y'umusububirizo usaba Leta y'u Rwanda kwemera ibiganiro nawo ndetse ko nibidashoboka ushobora gutangiza intambara yeruye kuri Leta y'u Rwanda .
Ni amatangazo yakunze gushyirwa hanze na FDLR buri Kwezi kuva uyu mwaka watangira , yashyizweho umukono na Cure Ngoma, Umuvugizi w'uyu mutwev mubya politiki.
Bimwe mu byakunze kugarukwaho muri aya matangazo , naho FDLR ivuga ko ari Umutwe ukomeye urinze inyungu z'Abanyarwanda b'impunzi zimaze imyaka irenga 28 mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse ko uharanira ko izi mpunzi zigaruka mu Rwanda mu cyubahiro cyazo ntacyo zikanganga.
Muri aya matangazo kandi ,FDLR yigaragaza nk'Umutwe rukumbi ukomeye ndetse usobanutse kurusha indi mitwe yose yaba iya polikiki cyangwa se yitwara Gisirikare irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, bityo ko Guverinoma y'u Rwanda igomba kwemera gushyikirana nawo.
Ni amatangazo yakunze kurangira, FDLR isaba Imiryango mpuzanahanga kuyifasha kotsa igitutu Ubutegetsi bw'u Rwanda kugirango bwemere ibiganiro nawo.
Muri aya matangazo kandi, FDLR yigaragaza nk'umutwe ukeye kuzana impinduka mu Rwanda no gushimangira umutekano w'Akarere k'Ibiyaga bogari muri Rusange.
Lt Gen Byiringiro Victoire Perezida wa FDLR imbere y'Abarwanyi be , ari gukorana na DRC mu mugambi wo gushoza intambara ku Rwanda.
Hamenyekanye ikibyihishe inyuma!
Amakuru yo kwizerwa dukesha umwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR uheruka kwishyikiriza MONUSCO nyuma yo gutoroka inyeshyamba za FDLR avuye muri teritwari ya Masisi utashatse ko dushyira amazina ye hanze ku mpamvu z'umutekano we , avuga ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, Perezida Felix Tshisekedi, yatangije inkubiri yo kwegeranya imitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda ahereye kuri FDLR isanzwe imufasha guhangana na M23 muri Kivu y'Amajyaruguru.
Aya makuru,,akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi, yasabye Perezida wa FDLR Lt Gen Byiringiro Victoire , kwihuza n'indi mitwe yitwaje intwaro y'Abanyarwanda, kugirango bashyire imbaraga hamwe maze abone uko abaha ubufasha bwo gutera u Rwanda kugirango bakureho Ubutegets buriho
Menya impamvu umutwe wa FDLR ukomeje kwigaragaza mu isura nshya
.
Ni ibintu byakurikiwe n'uko FDLR ,yahise itangira guhabwa intwaro n'amasasu menshi n'igisirikare cya FARDC ndetse inasabwa gushaka abandi barwanyi bashya kandi benshi, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kwitegura intambara.
Biravugwa ko muri iyi minsi hari umwaka mubi hagati y'u Rwanda na DR Congo, FDLR nayo ishaka kubibyaza umusaruro, kugirango ibone uko itangiza gahunda yo gutera u Rwanda ibifashijwemo n'Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Leta y'u Rwanda gutera inkunga M23.
Aya makuru, akomoza avuga ko muri iyi minsi, FDLR iri gutoza aband barwanyi bashya bagomba kwinjizwa mu gisirikare cyayo(FOCA ) bitarenze Ukwezi kwa Kamena 2023.
Ni imyiteguro bivugwa ko FDLR ihugiyemo, biturutse ku kizere yahawe na DR Congo kigamije kyishyigikira no kuyitera inkunga muri Diporamasi na Politiki mu gihe izaba yantangije imirwano ku butaka bw'u Rwanda.
Aya matangazo ya FDLR kandi , yakunze kugendana n'imbwirwaruhame za Perezida Felix Tshiseke aho yavuze kenshi ko Leta y'u Rwanda, igomba gushaka uko yakwicarana n'imitwe iyi rwanya nka FDLR, bakagirana ibiganiro no gushaka uko ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda bari mu burasirazuba bwa DR Congo cyacyemuka zigataha mu Rwanda.