Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga)

Akenshi Abakobwa ndetse n'abagore ni abantu bakunze gukunda abasore cyangwa abagabo batunze amafaranga kandi bayatanga, gusa hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore batarekura.

Iki gihe kigerwamo na buri mukobwa, kuko iki ni igihe umukobwa aba ashaka umubano wanyawo kandi ashaka kubaka, ibyo bigatuma yumva umusore atatagaguza amafaranga ye, ahubwo yayakoresha mu bibyara inyungu.

Ni nayo mpamvu uzasanga umukobwa ukunda umusore by'ukuri atajya amwaka amafaranga uko yishakiye, kereka nk'iyo yagize ikibazo kiri seriye kandi akenshi iyo yagize ikibazo akakibwira umusore, umusore akibwiriza, ntago ari ngombwa ngo ayamusabe.

Bityo rero umukobwa ushaka kubaka, akabona utagaguza amafaranga uko wishakiye biramubabaza kabone nubwo yaba ariwe uyaha.

Kandi iyo ukundana n'umukobwa ugatangira kumumenyereza kumuha ikintu runaka, uwo mubano uba uri mumarembera, kubera ko iyo ukibuze arakurakarira bigatuma ashaka abandi bazajya bakimuha.



Source : https://yegob.rw/menya-impanvu-ituma-hari-igihe-kigera-abakobwa-bagakunda-abasore-badakurika-abasore-batarekura-amafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)